DRC: M23 yagaragaje amarorerwa yongeye gukorwa n’abarimo abashya bitwara nk’abahekuye u Rwanda

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umutwe wa M23 watangaje ko ubufatanye bw’Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) n’imitwe itandukanye irimo n’uw’urubyiruko wa Wazalendo witwara nk’Interahamwe, bongeye kwica abasivile ndetse bakanica inka z’abaturage.

Bikubiye mu itangazo ryashyizwe hanze n’ubuyobozi bw’umutwe wa M23 kuri uyu wa Kane tariki 04 Gicurasi 2023, rimenyesha umuryango mpuzamahanga ndetse n’abanyekongo bose.

Izindi Nkuru

Muri iri tangazo ryashyizweho umukono n’Umuvugizi wa M23 mu bya Politiki, Lawrence Kanyuka, ritangira rivuga ko uyu mutwe “ubabajwe bikomeye n’ibindi bikorwa bigamije kwica abasivile byabaye mu ijoro ryatambutse, tariki 03 Gicurasi 2023 muri Kizimba, ahishwe abaturage 17.”

M23 ikomeza ivuga kandi ko uretse aba bishwe, hari n’abandi benshi bakomerekeye mu bikorwa by’ubufatanye bw’Igisirikare cya Congo (FARDC) n’imitwe nka “FDLR, NYATURA, PARECO, CODECO, APCLS, Mai-Mai ndetse n’abacancuro noneho haniyongereyeho umutwe w’urubyiruko, uzwi nka Wazalendo, uri mu murongo umwe n’Interahamwe.”

Uyu mutwe wa M23 uvuga kandi ko ku munsi wari wabanje wo ku wa Kabiri tariki 02 Gicurasi 2023, ahagana saa tanu n’igice z’amanywa (11:30’) ubu bufatanye bwa Guverinoma ya Congo bwateze igico abaturage mu nzira ya Kalengera-Tongo, bakica inka zirenga 200 ndetse bagakomeretsa izirenga 150, ubundi bagasiga zapfuye.

Nanone kandi Tariki 03 Gicurari 2023, FARDC n’imitwe bafatanya, bagabye igitero mu gace ka Kilorirwe, bituma abaturage benshi bata ingo zabo n’inzuri zabo, bahungira hafi y’ahari ingabo z’iri mu butumwa bwa EAC (EACRF).

Iri tangazo rya M23, risoza rigira riti “M23 iramenyesha abayobozi bo mu karere ndetse n’umuryango mpuzamahanga n’itangazamakuru ko hari ibikorwa bya Jenoside iri gukorwa ku buryo ibyabaye mu 1994 bishobora kongera kuba.”

Uyu mutwe wa M23 uherutse kurekura ibice wari warafashe ariko ugasiga uvuze ko igihe cyose FARDC n’imitwe ihungabanya umutekano w’abaturage bakongera gukora ibi bikorwa, ntakizababuza uyu mutwe gutabara, usaba ko ibi bikorwa by’ubwicanyi bihagarara.

Umutwe wa Wazalendo wavutse ngo ugamije kurengera Igihugu cyabo cya Congp

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru