Mu Kinigi ibirori biraryoshye: Rurangiranwa Didier Drogba, Youssou N’Dour, Souti Sol bahasesekaye

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Mu kibaya kinogeye ijisho, kiri mu Murenge wa Kinigi mu Karere ka Musanze, hari kubera ibirori byo kwita abana b’Ingagi 20 mu muhango witabiriwe na Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente.

Uyu muhango kandi wanitabiriwe na Madamu Jeannette Kagame n’abandi banyacyubahiro barimo Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Ibihugu bikoresha Igifaransa, Louise Mushikiwabo.

Izindi Nkuru

Ibi birori bibaye ku nshuro ya 18, byanitabiriwe n’abafite amazina akomeye ku Isi, barimo rurangiranwa muri ruhago y’Isi, Didier Drogba wakiniye amakipe akomeye ku Isi arimo Chelsea, Gilberto Silva wakiniye ikipe ya Arsenal isanzwe inakorana na Guverinoma y’u Rwanda mu kwamamaza Ubukerarugendo bwarwo.

Barimo kandi abahanzi bagize itsinda rya Sauiti Sol, umuhanzi w’ikirangirire Youssou N’Dour w’Umunya-Senegal n’Umusifuzi Mpuzamahanga, Mukansanga Rhadia Salima, bose bari no mu baza kwita aba bana b’Ingagi 20 bahabwa amazina uyu munsi.

Mu baza kwita Izina abana b’Ingagi kandi, harimo Igikomangoma cy’Ubwami bw’u Bwongereza, Prince Charles uheruka mu Rwanda, uza kwita umwana w’Ingagi hifashishijwe ikoranabuhanga.

Ibi birori biri kubera mu Murenge wa Kinigi, byabimburiwe no gususurutswa n’abahanzi banyuranye barimo Platini, Riderman.

Muri ibi birori kandi, abahanzi banyuranye banyuzagamo bagasusurutsa ababyitabiriye barimo Itorero Mashirika ryaririmbanye n’abandi bahanzi barimo Ish Kevin, Alyn Sano na Peace Joli.

Minisitiri w’Intebe ni we mushyitsi mukuru
Madamu Jeannette Kagame na we yaje muri uyu muhango
Abanyamusanze bishimiye kwakira abashyitsi

Didier Drogba yahageze
Na Sauti Sol
Ibirori byateguwe neza

Abaturage b’i Musanze mu byishimo

RADIOTV10

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru