Muri Village Urugwiro hatangijwe irerero ririmo abarimo umwuzukuru wa Perezida (AMAFOTO)

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Mu Biro by’Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda (Urugwiro Village) hatangijwe ku mugaragaro irerero ry’abana bato ryiswe ‘EZA-Urugwiro ECD centre’, mu muhango wayobowe na Madamu Jeannette Kagame.

Ni igikorwa cyabaye kuri uyu wa Kane tariki 01 Nzeri 2022, aho uyu muhango wo gutangiza iri rerero ry’abana bato ‘EZA-Urugwiro ECD centre’, wanitabiriwe na Minisitiri muri Perezidansi, Judith Uwizeye.

Izindi Nkuru

Iri rerero ryatangijwe muri 2021 ku bufatanye bw’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Umuryango Imbuto Foundation ndetse na Unity Club.

Imbuto Foundation itangaza ko iri rerero ryatangiye riha serivisi ku bakozi b’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, kuri uyu wa Kane hakaba habaye igikorwa cyo gusoza icyiciro cya mbere kigizwe n’abana 17 bagiye gutangira amashuri y’incuke muri uyu mwaka w’amashuri.

Iri rero ritanga seriviri ku bana bafite kuva ku mezi atatu kugeza ku myaka itatu mu rwego rwo gufasha ababyeyi byumwihariko abamama gushobora konsa abana babo no mu gihe bari mu kiruhuko cyo kwibaruka.

Ubwo hakorwaga iki gikorwa cyo gusoza icyiciro cya mbere cy’aba bana bagiye gutangira amashuri y’incuke hanatangizwa ku mugaragaro iri rerero, mu bana bari muri iri rerero, hagaragayemo imfura ya Ange Ingabire Kagame, wavutse muri Nyakanga 2020.

Madamu Jeannette Kagame yatangije iri rerero ry’abana bato

Hari abasojemo bagiye gutangira ay’incuke

Serivisi z’iri rero ni nziza cyane
Abayobozi bitabiriye uyu muhango

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru