Mu minsi yikurikiranya Tshisekedi aragenderera Igihugu cya gatatu ajyanywe n’iby’Igihugu cye n’u Rwanda

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Tshisekedi ategerejwe i Luanda muri Angola, Igihugu agiye kujyamo nyuma y’urugendo yagiriye i Burundi n’urundi yagiriye muri Congo-Brazzaville mu minsi itatu ikurikirana.

Biteganyijwe ko Perezida Tshisekedi ajya i Luanda muri Angola kuri uyu wa Mbere tariki 06 Gashyantare 2023 aho aza guhura na mugenzi we Joao Lourenco.

Izindi Nkuru

Ni urugendo agiriye mu Gihugu cya gatatu mu minsi itatu yikurikiranya, rukurikira urwo yagiriye i Burundi ku wa Gatandatu w’icyumweru twaraye dusoje, aho yari yitabiriye Inama idasanzwe y’Abakuru b’Ibihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba yigaga ku bibazo bimaze iminsi mu burasirazuba bw’Igihugu cye (DRC).

Kuri iki Cyumweru tariki 05 Gashyantare, Perezida Tshisekedi yagiye muri Congo-Brazzaville, aho yagiranye ibiganiro na mugenzi we uyobora iki Gihugu, Denis Sassou-Nguesso byabereye mu muhezo.

Kuri uyu wa Mbere tariki 06 Gashyantare, Perezida Tshisekedi ategerejwe i Luanda, aho aza kwakirwa na mugenzi we uyobora Angola, Joao Lourenco.

Biteganyijwe ko mu biganiro bagirana, biza kwibanda ku ishusho y’urugendo rwo gukemura ibibazo biri hagati ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’u Rwanda ndetse n’iby’umutekano mucye biri mu burasirazuba bwa Congo.

Perezida Joao Lourenco uyoboye ibikorwa bigamije gushaka umuti w’ibibazo biri mu burasirazuba bwa DRC, yagiye ayobora inama zinyuranye zirimo iyo ku ya 23 Ugushyingo 2022 yafatiwemo imyanzuro yahaye igihe ntarengwa imitwe irimo uwa M23 kuba washyize hasi intwaro.

Uru rugendo rwa Perezida Tshisekedi ruje mu gihe umutwe wa M23 ukomeje kurwana na FARDC mu mirwano iremereye.

Ruje kandi nyuma y’iyi nama yabereye i Burundi, yongeye gusaba ko Guverinoma ya Congo Kinshasa igirana ibiganiro n’imitwe yose iri mu burasirazuba bw’iki Gihugu.

Iyi nama y’i Bujumbura kandi yasabye Ibihugu byo mu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba bitarohereza ingabo muri Congo, kuzohereza nkuko byumvikanyweho.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru