Mu mujinya w’umurandunzuzi Umuvugizi wa DRCongo yasomye imyanzuro ikarishye bafatiye u Rwanda

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Inama idasanzwe y’Akanama Gakuru k’Umutekano ka Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yayobowe na Perezdia Félix Antoine Tshisekedi, yafashe imyanzuro ikarishye irimo usaba Guverinoma y’iki Gihugu guhagarika amasezerano yose ifitanye n’u Rwanda.

Iyi nama yateranye kuri uyu wa Gatatu tariki 15 Kamena 2022, yayobowe na Perezida Félix Antoine Tshisekedi Tshilombo, yigaga ku bibazo by’umutekano biri mu Burasirazuba bwa DRC.

Izindi Nkuru

Iyi nama kandi yari irimo n’abandi bayobozi bakuru b’Igihugu barimo Minisitiri w’Intebe na ba Perezida b’Imitwe yombi y’Inteko Ishinga Amategeko, yafatiwemo imyanzuro, yemeza Umujyi wa Bunagana wafashwe n’u Rwanda ngo witwaje umutwe w’Iterabwoba wa M23.

Perezida Tshisekedi yayoboye iyi nama

Mu itangazo ryasomwe n’Umuvugizi wa Guverinona akaba na Minisitiri w’Itumanaho n’Itangazamakuru, Patrick Muyaya Katembwe warisomanye umujinya w’umuranduranzuzi, yavuze ko iki gikorwa DRC ishinja u Rwanda ngo ari ubushotoranyi bw’indengakamere no kuvogera ubusugire bw’iki Gihugu.

Ati “Iyi myitwarire yo gukunda intambara y’u Rwanda, yifashishijwe mu gutangiza no gutegura ibikorwa byo kongera guhungabanya umutekano n’amahoro n’inzirakarengane z’abaturage ba Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.”

Patrick Muyaya wavuze ko Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ifite uburenganzira n’ububasha bwo kurinda ubusugire bw’Igihugu, yavuze ko iyi nama yanzuye “icya mbere; gutegeka u Rwanda gukura ku butaka bwa Congo aka kanya ingabo zarwo zitwaje umutwe w’Iterabwoba wa M23, icya kabiri; gusaba Guverinoma ya Congo ihagarika amasezerano yose y’ubwumvikane ndetse n’ubundi bufatanye yagiranye n’u Rwanda.”

Iyi myanzuro yafashwe na DRC, kubera ibirego ikomeje gushinja u Rwanda byo kuba ruri gufasha umutwe wa M23, mu gihe u Rwanda rwo rukomeje gukana ibi birego.

Patrick Muyaya yavuze ko iyi nama nkuru y’Umutekano yanashimye uruhare rwa Perezida João Manuel Gonçalves Lourenço wa Angola washyizeho nk’umuhuza ku rwego rw’umuryango w’Ibiyaga bigari ndetse na Perezida Uhuru Kenyatta ku rwego rw’Umuryango wa Afurika y’Iburasirasuba.

Yavuze kandi ko Iyi nama Nkuru y’Umutekano, yemeje isubukurwa ry’ibiganiro hagati y’ubutegetsi n’imitwe yitwaje intwaro, bibera i Nairobi mu rwego rwo kugarura amahoro mu burasirazuba bwa Congo ndetse no mu bindi bice by’Igihugu.

Uyu muvugizi wa Guverinoma kandi yavuze ko iyi nama yahaye inshingano abayobozi mu nzego nkuru barimo Minisitiri w’Intebe wungiri, Minisitiri w’Umutekano, Umuyobozi wa Polisi, gushyiraho ingamba zose zirwanya ibikorwa by’itotezo, iby’ivangura no kubangamira abantu ndetse n’ibindi byose byabangamira ubumwe muri iki gihe.

Muri iki Gihugu hakomeje kumvikana ibikorwa byo guhohotera abaturage bavuga Ikinyarwanda byumwihariko abo mu Bwoko bw’Abatutsi.

Bamwe mu Banye-Congo batuye mu Mujyi wa Goma, kuri uyu wa Gatatu baramukiye mu myigaragambyo yo kwamagana u Rwanda aho bamwe banasabaga Abanyarwanda bari muri iki Gihugu kukivamo.

U Rwanda rwakunze guhakana ibirego byose rushinjwa na DRC, rwasabye iki Gihugu kwiyambaza inzego zihuriweho n’Ibihugu byombi, mu gihe iki Gihugu cyo cyakomeje kwihutira gufata imyanzuro ikarishye nk’iyi irimo n’uheruka wo guhagarika ingendo z’indege za Sosiyete y’u Rwanda ya RwandAir.

Inama idasanzwe yafatiyemo imyanzuro

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru