Mu mukino w’abana kwa Cristiano bahishuye ibitsina by’impanga bitegura kwibaruka

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Rutahizamu wa Manchester United, Cristiano Ronaldo n’umukunzi we, Georgina Rodriguez batangaje ko impanga bitegura kwibaruka ari umuhungu n’umukobwa.

Ni mu mashusho magufi Cristiano Ronaldo yashyize ku rukuta rwe rwa Instagram yaherekejwe n’amagambo agira ati “aho ubuzima butangirira, urukundo ntirurangira.”

Izindi Nkuru

Muri aya mashusho abana be, abahungu babiri bari bafite igipurizo n’abakobwa bafite ikindi, umukunzi we Georgina yumvikana ababarira kugeza kuri gatatu maze bagahita babituritsa, abahungu babiri bahita bavuga bati “ni umuhungu! Ni umuhungu!” Abakobwa n’abo bahita bavuga ngo “Ni umukobwa! Ni umukobwa.”

Mu mpera z’Ukwakira 2021 nibwo Cristiano Ronaldo n’umukunzi we bahishuye ko bitegura kwakira impanga mu muryango wabo.

Izi ni impanga za kabiri za Cristiano Ronaldo, ni nyuma ya Mateo Ronaldo na Eva Maria Dos Santos.

Georgina Rodriguez na Cristiano bakaba bari basanzwe bafitanye umwana w’umukobwa, Alana Martina Dos Santos Aveiro.

Aba bana bose bakaba biyongera ku mfura ya Cristiano Ronaldo ari we Cristiano Jr.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru