Mu Rwanda habaye igikorwa cyo kwishyira mu mwanya w’abafite ubumuga bwo kutabona

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Sosiyete y’Itumanaho ya MTN Rwanda yongeye guhuriza hamwe abakora mu nzego zinyuranye mu gikorwa kiswe “Dinner in the Dark” [umusangiro wo mu gicuku], aho bipfuka igitambaro kirabura mu maso bagasangira ifunguro, kugira ngo bishyire mu mwanya w’abafite ubumuga bwo kutabona, bumve ububabare bwabo.

Ni igikorwa cyateguwe ku bufatanye bwa MTN Rwanda n’Ihuriro ry’Abafite ubumuga bwo kutabona mu Rwanda, RUB (Rwanda Union of the Blind) muri Gahunda yiswe ‘MTN Rwanda’s Twese Initiative’, igamije kutagira umuntu n’umwe usigara inyuma.

Izindi Nkuru

Iyi gahunda ya Twese yatangiye muri 2021, igamije gushimangira ko abafite ubumuga ubwo ari bwo bwose, bakwiye guhabwa serivisi zose nk’abandi bantu.

Muri iki gikorwa cyabaye ku nshuro ya kabiri, kikabera muri Serena Hotel mu Mujyi wa Kigali, hakozwe umusangiro wahurije hamwe abakora mu nzego zinyuranye barimo abayobozi muri Guverinoma ndetse n’abakora mu zindi nzego zifasha abafite ubumuga bwo kutabona.

Uyu musangiro wakozwe abantu bipfutse igitambaro cy’umukara mu maso banakoresha inkoni yera, wabaye kuri uyu wa Gatatu tariki 15 Ugushyingo 2023, aho abantu bagiye gufata ifunguro batareba, kugira ngo bumve uko bigendekera abafite ubumuga bwo kutabona.

Ubuyobozi bwa MTN Rwanda, buvuga ko iyi gahunda igamije gushyigikira ubukangurambaga bwo gukuraho imbogamizi zikizitira abafite ubumuga bwo kutabona, gushyigikira igikorwa cyo gukusanya inkunga yo kugura inkoni zera zifashishwa n’abafite ubu bumuga, ndetse no kubaka umuryango mugari wita kuri aba bantu.

Umuyobozi Mukuru wa MTN Rwanda, Mapula Bodibe yagize ati “Tugendeye ku migendekere ya ‘Dinner in the Dark’ yabaye umwaka ushize, twabonye itagira gusa uruhare mu kumva ibibazo bagira, ahubwo no kuzamura imibereho yabo. Harimo gutanga inkunga yo kubona inkoni yera nk’igikoresho cy’ibanze kibafasha mu ngendo, twanateye intambwe ikomeye yo kubaha ubushobozi bwo kubafasha mu mibereho yabo ya buri munsi.”

Mapula Bodibe avuga ko iyi gahunda igaragaza umuhate mu bikorwa byo kubaka umuryango utagira uwo uheza ndetse no guha inkunga yo kuzamura imibereho ya buri wese.

Abaje muri uyu musangiro bambikwaga igitambaro cy’umukara
Kugira ngo bishyira mu mwanya w’abafite ubumuga bwo kutabona

Bakoze ibikorwa basanzwe bakora nko gufata ifunguro ngo bumve uko abafite ubu bumuga babigenza

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru