Nyamagabe: Akaga katurutse ku bikorwa bya sosiyete y’Abashinwa kari kubateza amapfa

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Abaturage bo mu Murenge wa Cyanika mu Karere ka Nyamagabe bafite imirima yegereye ahacukurwa amabuye n’umucanga byo gukora imihanda mu bikorwa bya sosiyete y’Abashinwa, bavuga ko ibi bikorwa byatumye imirima n’imyaka yabo itwara n’isuri ku buryo bafite impungenge ko bazugarizwa n’inzara.

Aba baturage bavuga ko ahacukurwa amabuye n’umucanga, hasigaye hanamye ku buryo amazi ahavuye aruhukira mu mirima yabo, agatwara imyaka baba bahise, bigatuma badasubira mu mirima gusarura nyamara baba bahinze bibagoye.

Izindi Nkuru

Umwe yagize ati “Isuri itwara imyaka ugasanga nk’uwahinze mu kabande imyaka yose yarenzweho n’imicanga. Turasaba ko hagira igikorwa  abacukura amabuye bakajya baca imiyoboro amazi azajya anyuramo.”

Mugenzi we ati “Iyo imvura iguye nta muntu usinzira bitewe na ruhurura zitubakiye  zegereye inzu, tuba tuzi ko zidutwarira inzu.”

Basaba inzego bireba kugira icyo zikora kugira ngo isuri idakomeza gutwara imyaka n’imirima byabo, kuko bitabaye ibyo byabasigira ubukene.

Undi ati “Ubu biri kuduteza ubukene kuk  iyo umuntu ahinze aba akeneye gusarura, ariko siko bigenda kubera imyaka yose iba yaratwawe n’isuri.”

Umuyobozi w’akarere ka Nyamagabe, Niyomwungeri Hildebland avuga ko iki kibazo cyatewe n’imvura yagiye isiba imiyoboro y’amazi, ariko ko bagiye kubikurikirana.

Yagize ati “Imvura yaguye yatumye amazi aba menshi arenga imiyoboro, yangiza imyaka. Ikigiye gukorwa tugiye kuhasibura ndetse hanacibwe imiyoboro.”

INKURU MU MASHUSHO

Prince Theogene NZABIHIMANA
RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru