Thursday, January 8, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA IMIBEREHO MYIZA

Mu Rwanda habonetse abandi bahinzi barira ayo kwarika kandi bari babonye umusaruro ushimishije

radiotv10by radiotv10
01/01/2025
in IMIBEREHO MYIZA, MU RWANDA
1
Mu Rwanda habonetse abandi bahinzi barira ayo kwarika kandi bari babonye umusaruro ushimishije
Share on FacebookShare on Twitter

Bamwe mu bahinzi b’imyumbati mu Karere ka Nyanza, byumwihariko mu gice kizwi nk’Amayaga, baravuga ko bari babonye umusaruro ushimishije, ariko bakaba barabuze isoko, ku buryo hari abari kugurisha ku giciro cya 1/2 cy’icyo bari basanzwe bagurishaho.

Uwimana Drocela ati, avuga ko ikilo cy’imyumbati cyari gisanzwe kigura 500 Frw, none ubu bamwe mu babuze uko bagira kubera kubura isoko, bari guteza umusaruro wabo kuri 250 Frw.

Ati “Umuhinzi arahomba kuko tuba twahinze bitugoye bihenze, wajya kugurisha ukabura aho ugurishiriza umusaruro wawe naho bakuguriye bakaguhenda.”

Mugenzi we witwa Sebuto Emmanuel na we yagize ati “Abahinzi turahomba rwose kuko iyo uhinze ukabura isoko umusaruro wawe bituma ubukene  buza mu muryango kandi warahinze.”

Aba bahinzi bavuga ko mbere imyumbati bayigurirwaga ku giciro kiri hejuru ugereranyijen’icyo bagurirwaho ubu ndetse abenshi barayihunitse kubera kwanga kuyitangira aya mafaranga macye, ku buryo batabonye isoko mu maguru mashya, yakwangirika.

Umuyobozi Wungirije w’Akarere ka Nyanza Ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Kajyambere Patrick avuga ko ibiciro by’iki gihingwa bigenda bihindagurika bitewe n’umusaruro wabonetse.

Ati “Iyo ibihe byagenze neza hari igie umusaruro uba mwinshi ibiciro bikajya hasi, tugiye kubikurikirana twumvikane n’uruganda rwa Kinazi ndetse n’abandi baguzi b’ahandi tukumvikana tugashaka isoko.”

Mu Karere ka Nyanza, imyumbati ihingwa ku buso busaga hegitari 7 000, ifatwa nka kimwe mu gihingwa cy’ingenzi gitunze aba bahinzi bo muri aka Karere cyane cyane mu gice cy’Amayaga mu Mirenge ya Ntyazo, Muyira, Kibirizi, Kigoma na Busoro.

Bari babonye umusaruro ushimishije
Bafite ikibazo cy’isoko
Bamwe baremera bakawuteza kuri 1/2 cy’igiciro bari basanzwe bagurirwaho

Prince Theogene NZABIHIMANA
RADIOTV10

Comments 1

  1. BAGARAGAZA JULES says:
    1 year ago

    Iki giciro nicyo ahubwo hakagobye kwiga kubishorwamo icyo kiguzi kikaba cyagabanuka.

    Reply

Leave a Reply to BAGARAGAZA JULES Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

nine − one =

Previous Post

Ndabizeza ko umutekano n’ubusugire bizahora birinzwe uko byagenda kose-Perezida yinjiza Abanyarwanda muri 2025

Next Post

Minisitiri ukomeje gushyigikira Muzika Nyarwanda yavuze ku gitaramo cyabimburiye ibindi muri 2025

Related Posts

RPF-Inkotanyi approves a new organizational structure

RPF-Inkotanyi approves a new organizational structure

by radiotv10
08/01/2026
0

The Secretariat General of the FPR-Inkotanyi party has approved the establishment of a new advisory body composed of senior and...

FPR-Inkotanyi yemeje urwego rushya rw’Umuryango

FPR-Inkotanyi yemeje urwego rushya rw’Umuryango

by radiotv10
08/01/2026
0

Ubunyamabanga Bukuru bw’Umuryango FPR-Inkotanyi bwemeje ishyirwaho rw’Urwego rushya rw’inararibonye rushinzwe ubujyanama mu Banyamuryango. Ishyirwaho ry’uru rwego, rikubiye mu myanzuro y’Inama...

AMAKURU AGEZWEHO: Uwakekwagaho kwica urw’agashinyaguro uwarokotse Jenoside na we yarashwe arapfa

Hasobanuwe uko byagenze ngo haraswe uwakekwagaho ubwicanyi no kuba umujura ruharwa muri Kirehe

by radiotv10
08/01/2026
0

Umusore wakekwagaho ubwicanyi n’ubujura yakoreraga mu bice bitandukanye mu Karere ka Kirehe wari uherutse kwica umumotari akanamwiba moto, yishwe arashwe...

BREAKING: Urubanza rw’uwamenyekanye mu nzego z’ibanze uregwa ibirimo ishimishamubiri ry’igitsina rwashyize mu muhezo

BREAKING: Urubanza rw’uwamenyekanye mu nzego z’ibanze uregwa ibirimo ishimishamubiri ry’igitsina rwashyize mu muhezo

by radiotv10
08/01/2026
0

Iburanisha ku ifungwa n’ifungurwa by’agateganyo mu rubanza ruregwamo Umuhuzabikorwa w’Ikigo Ngororamuco cya Gitagata, Sheikh Bahame Hassan wanabaye Umuyobozi w'Akarere ka...

Why Most People Struggle With Money Even When They Earn More

Why Most People Struggle With Money Even When They Earn More

by radiotv10
08/01/2026
0

For many people, earning more money feels like the ultimate solution to financial stress. A salary raise, a new job,...

IZIHERUKA

Umuhanzi n’umunyamakurukazi bazwi mu Rwanda bamaze igihe bakundana basezeranye mu mategeko
IBYAMAMARE

Umuhanzi n’umunyamakurukazi bazwi mu Rwanda bamaze igihe bakundana basezeranye mu mategeko

by radiotv10
08/01/2026
0

Umufana w’Ikipe ya Congo wabaye ikimenyabose mu Gikombe cya Afurika byarangiye ari amarira

Ibyo umukinnyi wa Algeria yakoreye imbere y’umufana utazibagirana wa Congo byatumye habaho gusaba imbabazi

08/01/2026
AFC/M23 yashyinguye mu cyubahiro abasivile bishwe urw’agashinyaguro n’ibitero by’indege i Masisi

AFC/M23 yashyinguye mu cyubahiro abasivile bishwe urw’agashinyaguro n’ibitero by’indege i Masisi

08/01/2026
Umufana wa Congo wazanye uburyo bwihariye bw’imifanire akomeje gusekerwa n’amahirwe nyuma yo kurira

Umufana wa Congo wazanye uburyo bwihariye bw’imifanire akomeje gusekerwa n’amahirwe nyuma yo kurira

08/01/2026
RPF-Inkotanyi approves a new organizational structure

RPF-Inkotanyi approves a new organizational structure

08/01/2026
FPR-Inkotanyi yemeje urwego rushya rw’Umuryango

FPR-Inkotanyi yemeje urwego rushya rw’Umuryango

08/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Minisitiri ukomeje gushyigikira Muzika Nyarwanda yavuze ku gitaramo cyabimburiye ibindi muri 2025

Minisitiri ukomeje gushyigikira Muzika Nyarwanda yavuze ku gitaramo cyabimburiye ibindi muri 2025

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Umuhanzi n’umunyamakurukazi bazwi mu Rwanda bamaze igihe bakundana basezeranye mu mategeko

Ibyo umukinnyi wa Algeria yakoreye imbere y’umufana utazibagirana wa Congo byatumye habaho gusaba imbabazi

AFC/M23 yashyinguye mu cyubahiro abasivile bishwe urw’agashinyaguro n’ibitero by’indege i Masisi

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.