• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Maj.Gen.Vincent Nyakarundi yagejeje ubutumwa bwa Perezida Kagame ku Ngabo z’u Rwanda ziri Mozambique

radiotv10by radiotv10
27/02/2026
in MU RWANDA, UMUTEKANO
0
Maj.Gen.Vincent Nyakarundi yagejeje ubutumwa bwa Perezida Kagame ku Ngabo z’u Rwanda ziri Mozambique
Share on FacebookShare on Twitter

Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda zirwanira ku Butaka, Major General Vincent Nyakarundi, uri mu ruzinduko rw’akazi mu Ntara ya Cabo Delgado muri Mozambique, yaganirije Abasirikare n’Abapolisi b’u Rwanda bari mu butumwa, abagezaho ubutumwa bw’Umugaba w’Ikirenga wa RDF, Perezida Paul Kagame.

Major General Vincent Nyakarundi n’itsinda ayoboye ubwo bari mu mujyi wa Pemba, bagiranye inama n’Umugaba w’Ingabo za Mozambique (FADM) zirwanira ku butaka, Major General André Rafael Mahunguane. Ibiganiro bagiranye byibanze ku gusuzumira hamwe ishusho y’umutekano muri Cabo Delgado no kurebera hamwe gahunda z’ibikorwa bya gisirikare biri imbere. Inzego z’umutekano z’u Rwanda n’iza Mozambique, zashimangiye ubushake bwo gukomeza ubufatanye no gukorera hamwe mu kugera ku ntego zihuriweho z’ibikorwa bya gisirikare.

Izi ntumwa zanagiranye ibiganiro na Guverineri w’Intara ya Cabo Delgado, Valige Tauabo. Muri ibyo biganiro, bahawe ishusho y’umutekano uri muri iyi ntara.

Ibiganiro kandi byagarutse ku bikorwa bihuriweho by’Inzego z’Umutekano z’u Rwanda n’iza Mozambique mu kurwanya iterabwoba, ndetse hareberwa hamwe ingamba zo kurushaho gushimangira umutekano muri iyi ntara.

Major General Nyakarundi yashimye ubufatanye bukomeye buri hagati y’Inzego z’Umutekano z’u Rwanda n’iza Mozambique, agaragaza ko ubudatsimburwa n’ubwitange byazo byagize uruhare rukomeye mu kugarura amahoro n’umutekano muri Cabo Delgado. Yashimangiye ko u Rwanda ruzakomeza gushyigikira ibikorwa bigamije gukomeza kugarura ituze mu bice byose bigize iyi ntara.

Major General Mahunguane yashimiye uruhare rw’Inzego z’Umutekano z’u Rwanda mu kurwanya iterarwoba, agaragaza akamaro k’ubufatanye bw’ibihugu byombi. Impande zombi zashimangiye ubushake buhamye bwo guharanira amahoro, umutekano n’ituze rirambye ku baturage ba Mozambique no mu karere muri rusange.

Mu nama yahuje iri tsinda ryo mu Ngabo z’u Rwanda na Guverineri Valige Tauabo, yashimye uruhare rukomeye rw’Inzego z’Umutekano z’u Rwanda mu kugarura umutekano mu ntara yose, ndetse n’umusanzu zitanga mu guteza imbere imibereho myiza y’abaturage binyuze mu bikorwa bitandukanye zikora.

Ku mugoroba w’uyu munsi kandi Umugaba w’Ingabo z’u Rwanda zirwanira ku Butaka yasuye Mocímboa da Praia, icyicaro gikuru cy’Inzego z’Umutekano z’u Rwanda muri Cabo Delgado. Aganira n’Ingabo n’Abapolisi, yabagejejeho ubutumwa bw’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda akaba na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Nyakubahwa Paul Kagame, bubashimira ubutwari n’ubwitange bagaragaza mu kazi kabo.

Major General Nyakarundi yabasabye gukomeza kuba maso, ashimangira ko ikinyabupfura ari inkingi ya mwamba mu gutuma bagera ku ntego y’ubutumwa barimo, bugamije gushyigikira Mozambique binyuze mu bikorwa byo kurwanya iterarwoba no gufasha muri gahunda zigamije guteza imbere urwego rw’umutekano muri iki gihugu.

Maj Gen Vincent Nyakarundi yakiriwe na mugenzi we Major General André Rafael Mahunguane

Yanaganirije inzego z’umutekano z’u Rwanda azigezaho ubutumwa bwa Perezida Kagame

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

four − three =

Previous Post

Haravugwa amakuru y’uko igitero cya drone cyahitanye Willy Ngoma cyagenze

Next Post

Eng.-DRC Announces Patrice Lumumba’s Daughter as Candidate to Compete with Louise Mushikiwabo

Related Posts

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

by radiotv10
02/06/2026
0

Bamwe mu batwara moto zikoresha amashanyarazi za Spiro baravuga ko bafite ikibazo gikomeye kuko ngo bari kujya aho bahinduriza bateri...

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

by radiotv10
02/06/2026
0

Abagore babiri bakekwaho kurogera abaturanyi babo mu Murenge wa Karangazi mu Karere ka Nyagatare, babafatanywe ibyo bakekwaho gukoresha mu burozi...

How people stay financially stable

How people stay financially stable

by radiotv10
02/06/2026
0

Have you ever wondered how some people always seem financially comfortable? They rarely appear stressed about money, they handle unexpected...

Eng.-Rwanda begins presenting evidence in case against the United Kingdom

Hatangajwe icyemezo ku kirego u Rwanda rwari rwarezemo u Bwongereza rubwishyuza miliyari 100Frw

by radiotv10
01/06/2026
0

Urukiko Ruhoraho Nkemurampaka rwatangaje ko Guverinoma y’u Rwanda itazishyurwa miliyoni £50 (arenga miliyari 100 Frw) mu kirego yari yarezemo iy’u...

Rusizi: Uwarokotse Jenoside yahawe inzu n’abo basengana banamuremera butike

Rusizi: Uwarokotse Jenoside yahawe inzu n’abo basengana banamuremera butike

by radiotv10
01/06/2026
0

Nyuma yo kumara igihe aba mu nzu imeze nabi yanatumaga agira impungenge ku mutekano w’umuryango we, Ngonga Yves Maurice wo...

Next Post
Eng.-DRC Announces Patrice Lumumba’s Daughter as Candidate to Compete with Louise Mushikiwabo

Eng.-DRC Announces Patrice Lumumba’s Daughter as Candidate to Compete with Louise Mushikiwabo

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

AFC/M23 yagaragaje ibimenyetso by’uko uruhande bahanganye rwiteguye gukaza urugamba

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.