Muhanga: Abanyeshuri baravugwaho kubahuka umubyeyi bakamukubita bakanamwambika ubusa

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Bamwe mu banyeshuri bo mu Rwunge rw’Amashuri rwitiriwe Mutagatifu Etienne ruherereye mu Murenge wa Shyogwe mu Karere ka Muhanga, baravugwaho gukubita umubyeyi ucururiza hafi y’iri shuri, bakanamwambika ubusa, bakavuga ko babitegetswe n’umuyobozi w’iri shuri.

Abanyeshuri bo muri iri shuri rya GS St Etienne, bavugwaho gukubita uyu mubyeyi ucuruza utuntu barya tuzwi nka Bwende, bamubuza kugaruka kuhacururiza.

Izindi Nkuru

Uwamahoro Joselyne wahohotewe n’aba banyeshuri yabwiye Umuseke dukesha aya makuru ko we ubwe yiyumviye umuyobozi w’iri shuri abwira bamwe mu banyeshuri ngo bajye kumwambura utwo tuntu barya [Bwende] ngo naramuka abyanze banamukubite.

Ati “Nagerageje kwiruka baramfata bankubita hasi muri iyi mirima y’abaturage bagenda bankurubana nambaye ubusa.”

Hari n’abandi baturage bashinja umuyobozi w’iri shuri gutegeka abanyeshuri gukubita uyu mubyeyi ndetse ko biboneye aba banyeshuri bamwadukira bakamukubitira mu murima w’ibigori n’ibishyimbo na byo bikangirika.

Umwe muri bo witwa Ndatimana Emmanuel yagize ati “Turifuza ko uyu mubyeyi bahohoteye bakamwambika ubusa asubizwa agaciro kandi Umuyobozi akaryozwa amakosa yakoze.”

Gusa Mwumvaneza Jean de la Croix Emmanuel uyobora iri shuri rya GS Saint Etienne ushinjwa gukubitisha uyu mubyeyi we arabihakana.

Uyu muyobozi w’ishuri we avuga ko atanamenye n’igihe abanyeshuri be bagiye guhohotera uyu mubyeyi.

Yagize ati “Birukanse bose bampunga ariko ntabwo nigeze menya ko bahohoteye uwo mugore.”

Bamwe mu banyeshuri bakubise uyu mubyeyi, bavuga ko babikoze babitegetswe n’umuyobozi wabo wababwiye ko yigeze kumva abacururiza Bwende kuri iri shuri bigamba ko abanyeshuri nibabambura, bazazana bwende zihumanye.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Mubuga, Bansange Josélyne avuga ko bakurikiranye ikibazo basanga uyu mubyeyi yarakubiswe koko, bihutira kumujyana kwa muganga ndetse ko bamaze gukora raporo bakayishyikiriza Ubuyobozi bw’Umurenge.

Hari amakuru avuga ko ubuyobozi bw’iri shuri bwateguye inama ibuhuza na komite y’ababyeyi kugira ngo barebere hamwe uko bakemura iki kibazo.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru