NTIBIKIRI MU MVUGO: Kwizera Olivier yamaze kongera amasezerano muri Rayon

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umunyezamu Kwizera Olivier wari umaze iminsi agarukwaho niba azongera kurinda izamu rya Rayon Sports cyangwa azerecyeza ahandi, uyu munsi yongereye amasezerano muri iyi kipe.

Kwizera Olivier wagarutsweho mu minsi yashize aho ubuyobozi bwa Rayon bwavugaga ko akiri umukinnyi w’iyi kipe mu gihe hari amakuru yavugwaga ko atarishyurwa umwenda iyi kipe imubereyemo.

Izindi Nkuru

Hari hanavuzwe kandi ko uyu munyezamu yaba yarumvikanye n’ubuyobozi bwa Rayon bukaba bumwishyuye igice ariko akagaruka mu izamu ryayo gusa abakunzi ba ruhago mu Rwanda bategereje ko bamubona mu izamu rya Rayon baramubura.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 30 Ugushyingo 2021, uyu munyezamu uri mu bafite impano idasanzwe mu Rwanda, yongereye amasezerano muri iyi kipe ya Rayon Sports.

Amakuru avuga ko Kwizera Olivier yemeye gufata ikaramu agashyira umukono ku masezerano nyuma y’uko ubuyobozi bwa Rayon Sports bumwishyuye amafaranga bwari bumurimo aho bwakiriye inkunga y’itsinda ry’abafana rizwi nka Rockets y’amafaranga yaburaga mu yagombaga kwishyura Kwizera Olivier.

Rayon Sports yongeye gusinyisha Kwizera Oliver nyuma y’uko yari yamusinyishije muri Nyakanga 2020, amasezerano y’umwaka umwe avuye muri Gasogi United imuguze miliyoni 7 Frw.

Babinyujije kuri Twitter Rayon Sports yavuze ko “Ubu twakwemeza ko Kwizera Olivier ari umunyezamu wa Rayon Sports, agomba kuguma mu muryango w’Ubururu n’umweru.”

Kwizera Olivier yasinye mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri
Agiye kongera kugaragara mu izamu rya Rayon

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru