Umuhanzi w’ikirangirire wasesekaye i Kigali arava mu kato ahita asura Urwibutso rwa Gisozi

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Ric Hassani, umwe mu bahanzi bakomeye muri Nigeria, yagze i Kigali aho aje gutaramira Abanyarwanda mu gitaramo cya ‘Fantasy Music Concert’, bikaba biteganyijwe ko aho avira mu kato ahita asura Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi.

Uyu mugabo akaba yaraye ageze mu Rwanda mu ijoro ryakeye ryo ku wa 29 Ugushyingo 2021, ni mu gihe igitaramo kizaba tariki 04 Ugushyingo aho kizabera muri Kigali Convention Center.

Izindi Nkuru

Akigera mu Rwanda akaba yahise apimwa icyorezo cya Coronavirus, ubu ari mu kato mu Ubumwe Grand Hotel aho ategereje ibisubizo by’iki cyorezo, mu gihe yaba ari muzima byitezwe ko agomba gusura Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi.

Biteganyijwe kandi ko ku munsi w’ejo tariki ya 01 Ukuboza azasura ishuri rya muzika ryo ku Nyundo.

Uretse Ric Hassani na Symphony Band, muri iki gitaramo kizaririmbwamo n’abandi bahanzi nyarwanda barimo Nel Ngabo, Mike Kayihura na Comfy.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru