MUHANGA: Abarema isoko rya Kabadaha barataka ibihombo batewe na guma mu rugo

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Mu gihe imirenge irindwi y’akarere ka Muhanga iri muri gahunda ya guma mu rugo, bamwe mu barema isoko rya Kabadaha riherereye mu murenge wa Mushishiro bavuga ko iyi gahunda yatumye abakiriya babura bityo imyaka yabo ikaba iri gutakaza agaciro mu buryo bukabije.

Nyiramana Jaqueline umwe mu  barema iri soko yagarutse kuri iki kibazo agira ati” Twabihombeyemo kuko ibase y’amateke yaguraga amafaranga 2500 none ubu bari kuza baduha 1000 cyangwa 800 gutyo.’’

Izindi Nkuru

Mukeshimana Angelique we yavuze ko byazambye kuko ibiciro by’ibyo bazanaga mu isoko byahanantutse.

“Ubu byabaye bibi kurushaho, byabaye impinduka ndende, ibase y’amateke yaguraga 1800 ariko ubu ibase ntabwo iri kurenza 1000.’’

Aba baturage bavuga ko batategereza igihe guma mu rugo izarangirira ngo babone kugurisha ahubwo ngo iyo babonye n’ubaha ayo macye barayafata kuko ahanini baba bafite ibindi by’ibanze bakeneye.

Image

Abarema isoko rya Kabadaha barataka ibihombo batewe na guma mu rugo

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Mushishiro, Musabwa Aimable yabwiye RadioTV10 ko ikintu gishoboka cyacyemura ihanantuka ry’ibiciro by’imyaka y’aba baturage ari uko bakubahiriza amabwiriza ya guma mu rugo bityo COVID-19 yagabanuka amasoko akongera kurema nk’uko byahoze.

Kuva tariki 28 Nyakanga imirenge 50 yo mu ntara y’amajyepfo iri muri gahunda ya guma mu rugo, irindwi muri yo irimo Nyamabuye, Shyogwe, Kiyumba, mushishiro, Rugendabari, Muhanga  na Cyeza yo mu karere ka Muhanga.

Inkuru ya: Sindiheba Yussuf/Radio TV10 Rwanda

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru