Ubushakashatsi bwa Minisiteri y’uburinganire n’iterambere ry’umuryango bugaragaza ko abangavu 70,614 batewe inda kuva mu mwaka wa 2016 kugeza mu mwaka wa 2018. Gusa na none bukagaragaza ko abatewe inda muri 2020 bari bacye ugereranyije na 2019 ahanini ngo uko kugabanuka kukaba kwaratewe n’ubukangurambaga bwo kuboneza urubyaro mu rubyiruko.
RadioTV10 yashatse kumenya icyo abangavu batandukanye batekereza kuri gahunda yo kuboneza urubyaro mu rubyiruko maze iganiriza abo mu karere ka Muhanga.
Izabayo Josiane yabwiye umunyamakuru wa RadioTV10 ko aho kugira ngo inda zitateguwe zikomeze ziyongere abangavu baboneza urubyaro.
Mugenzi we Chance we avuga ko kuri we kuboneza urubyaro ku Bangavu ari byiza ariko nanone ari bibi ku rundi ruhande.
Yagize ati “Bishobora kwangiza abangavu ugasanga bariraye bityo bakaba bakishora mu busambanyi ku bwinshi nyamara hari izindi ngaruka zirenze gutwara inda zituruka ku mibonano mpuzabitsina”
Uwitwa Sandrine we yavuze ko n’ubwo harimo impungenge kuko ubusanzwe uboneza urubyaro ari urufite ariko kuri we asanga aho kugira ngo umwangavu abyare umwana adafitiye ubushobozi bwo kurera yaboneza urubyaro.
Imibare y’inzego z’ubuzima yagaragazaga ko kuva muri Mutarama kugeza Kamena 2020, abakobwa bitabiriye gahunda zo kuboneza urubyaro bari 11,373. Abitabiriye bari hagati y’imyaka 15 na 19.
Inkuru ya: Sindiheba Yussuf/Radio TV10 Rwanda