Muhanga: Hari gushakishwa uwataye uruhinja rw’ibyumweru rugatoragurwa n’umusaza

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Mu Kagari Musongati mu Murenge wa Nyarusange mu Karere ka Muhanga, umusaza wari mu nzira ataha yumvise uruhinja rurira, bimwanga mu nda, ararushakisha ararubona ararutoragura, none hari gushakishwa uwaba wararutaye.

Uyu musaza w’imyaka 61, yatoraguye uru ruhinja mu mpera z’icyumweru twaraye dusoje tariki Indwi Ukwakira, ubwo yari mu nzira ataha, akumva umwana ari kurira, akamushakisha ubundi akamubona, agahita amushyikiriza inzego.

Izindi Nkuru

Inzego z’ibanze zivuga ko nyuma yuko uyu uru ruhinja ruri mu kigero cy’ibyumweru bibiri rutoraguwe, rwahise rujyanwa kwa muganga kugira ngo rukorerwe ibizamini niba nta burwayi afite dore ko yatoraguwe ari nijoro ndetse bigaragara ko imbeho yari yamuzahaje.

Bakimugeza ku Bitaro bya Kabgayi muri aka Karere ka Muhanga, abaganga bamukoreye isuzuma basanga ntakibazo afite.

Ruzindana Fiacre uyobora Umurenge wa Nyarusange, avuga ko bikimara kuba, ubuyobozi bw’inzego z’ibanze bwasabye Abajyanama b’Ubuzima gushakisha niba nta mukobwa wo muri uyu Murenge waba wari umaze iminsi atwite ku buryo ari we waba warataye urwo ruhinja, ariko ko bahebye.

Ati “Gusa twatanze amatangazo no mu yindi Mirenge duhana imbibi dutegereje amakuru baza kuduha.”

Uyu muyobozi avuga ko hari gushakwa umuryango warera uyu mwana ubundi hagakomeza ibikorwa byo gushakisha umubyeyi we waba waramutaye.

Yaboneyeho kunenga uwakoze aya mahano yo guta uyu muziranenge, aboneraho kugira inama ababa batewe inda batifuza, badakwiye kumva ko igisubizo ari uguta abana ahubwo ko baba bakwiye kwiyambaza inzego kuko umwana nk’uyu aba ari we Rwanda rw’ejo.

RADIOTV10

Comments 2

  1. Pascal says:

    Yesu we 😢Imana ishyimwe kuba rukiri ruzima

  2. U says:

    Yesu we ntabwo narinziko inyamaswa nkizi zikibaho pee nukuri nigikorwa cyububwa kuko yobabikora baba bishimye rero bage bahagarara kigabo bahamgane ningaruka zivamw
    o kuko uriya mwana ntakosa aba yarakuze kuko we aba urumumarayika

Leave a Reply to U Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru