Monday, September 1, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Muhanga: Hari gushakishwa uwataye uruhinja rw’ibyumweru rugatoragurwa n’umusaza

radiotv10by radiotv10
10/10/2022
in MU RWANDA
2
Muhanga: Hari gushakishwa uwataye uruhinja rw’ibyumweru rugatoragurwa n’umusaza
Share on FacebookShare on Twitter

Mu Kagari Musongati mu Murenge wa Nyarusange mu Karere ka Muhanga, umusaza wari mu nzira ataha yumvise uruhinja rurira, bimwanga mu nda, ararushakisha ararubona ararutoragura, none hari gushakishwa uwaba wararutaye.

Uyu musaza w’imyaka 61, yatoraguye uru ruhinja mu mpera z’icyumweru twaraye dusoje tariki Indwi Ukwakira, ubwo yari mu nzira ataha, akumva umwana ari kurira, akamushakisha ubundi akamubona, agahita amushyikiriza inzego.

Inzego z’ibanze zivuga ko nyuma yuko uyu uru ruhinja ruri mu kigero cy’ibyumweru bibiri rutoraguwe, rwahise rujyanwa kwa muganga kugira ngo rukorerwe ibizamini niba nta burwayi afite dore ko yatoraguwe ari nijoro ndetse bigaragara ko imbeho yari yamuzahaje.

Bakimugeza ku Bitaro bya Kabgayi muri aka Karere ka Muhanga, abaganga bamukoreye isuzuma basanga ntakibazo afite.

Ruzindana Fiacre uyobora Umurenge wa Nyarusange, avuga ko bikimara kuba, ubuyobozi bw’inzego z’ibanze bwasabye Abajyanama b’Ubuzima gushakisha niba nta mukobwa wo muri uyu Murenge waba wari umaze iminsi atwite ku buryo ari we waba warataye urwo ruhinja, ariko ko bahebye.

Ati “Gusa twatanze amatangazo no mu yindi Mirenge duhana imbibi dutegereje amakuru baza kuduha.”

Uyu muyobozi avuga ko hari gushakwa umuryango warera uyu mwana ubundi hagakomeza ibikorwa byo gushakisha umubyeyi we waba waramutaye.

Yaboneyeho kunenga uwakoze aya mahano yo guta uyu muziranenge, aboneraho kugira inama ababa batewe inda batifuza, badakwiye kumva ko igisubizo ari uguta abana ahubwo ko baba bakwiye kwiyambaza inzego kuko umwana nk’uyu aba ari we Rwanda rw’ejo.

RADIOTV10

Comments 2

  1. Pascal says:
    3 years ago

    Yesu we 😢Imana ishyimwe kuba rukiri ruzima

    Reply
  2. U says:
    3 years ago

    Yesu we ntabwo narinziko inyamaswa nkizi zikibaho pee nukuri nigikorwa cyububwa kuko yobabikora baba bishimye rero bage bahagarara kigabo bahamgane ningaruka zivamw
    o kuko uriya mwana ntakosa aba yarakuze kuko we aba urumumarayika

    Reply

Leave a Reply to U Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

16 − 8 =

Previous Post

Nyarugenge: Bafatanywe ibilo 30 by’urumogi barupakiye mu mufuka wa sima

Next Post

Bamwe twabaye hano, Abanyarwanda n’Abagande turi abavandimwe- Prof.Nshuti muri Uganda

Related Posts

Hagaragajwe ibisabwa abatunze imbwa mu Rwanda birimo ibitamenyerewe cyane

Hagaragajwe ibisabwa abatunze imbwa mu Rwanda birimo ibitamenyerewe cyane

by radiotv10
01/09/2025
0

Ikigo gishinzwe Iterambere ry’Ubuhinzi n’Ubworozi mu Rwanda RAB, cyagaragarije abatunze imbwa ibyo bagomba kubahiriza, aho buri wese uyitunze agomba kubimenyesha...

Menya umubare w’imanza zakijijwe zitaregewe Inkiko hakoreshejwe ‘Plea Bargain’-ibiganiro by’Ubushinjacyaha n’abaregwa

Hatangajwe umubare w’imanza zaciwe nk’Inkiko z’u Rwanda n’izakemuwe hakoreshejwe ubuhuza n’ubwumvikane

by radiotv10
01/09/2025
0

Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga akaba na Perezida w’Inama Nkuru y’Ubucamanza, yagaragaje ku mu mwaka w’Ubucamanza wa 2024-2025, imanza zirenga ibihumbi 15...

Hagaragajwe igipimo cy’imvura iteganyijwe mu Rwanda mu kwa 09 hanatangwa ubujyanama

Hagaragajwe igipimo cy’imvura iteganyijwe mu Rwanda mu kwa 09 hanatangwa ubujyanama

by radiotv10
01/09/2025
0

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubumenyi bw’Ikirere ‘Meteo Rwanda’ cyatangaje ko imvura iteganyijwe mu kwezi kwa Nzeri uyu mwaka, iri hejuru y’ikigero...

Rusizi: Baranenga World Vision gutererana umwana wagonzwe n’imodoka yayo akabura uwamukurikirana

Rusizi: Baranenga World Vision gutererana umwana wagonzwe n’imodoka yayo akabura uwamukurikirana

by radiotv10
01/09/2025
0

Abaturage bo mu Kagari ka Gakoni mu Murenge wa Muganza mu Karere ka Rusizi baratabariza umwana w’imyaka 9 umaze imyaka...

Kirehe: Hari Abajyanama b’Ubuzima bari mu rujijo rw’icyo batangiye Miliyoni 17Frw

Kirehe: Hari Abajyanama b’Ubuzima bari mu rujijo rw’icyo batangiye Miliyoni 17Frw

by radiotv10
01/09/2025
0

Abajyanama b’Ubuzima bo mu Murenge wa Mushikiri, bavuga ko hashize myaka ibiri batanze Miliyoni 17 Frw nk’umugabane mu mushinga wo...

IZIHERUKA

Ubutumwa Knowless yageneye umugabo we Clement ku isabukuru ye
IBYAMAMARE

Ubutumwa Knowless yageneye umugabo we Clement ku isabukuru ye

by radiotv10
01/09/2025
0

Hagaragajwe ibisabwa abatunze imbwa mu Rwanda birimo ibitamenyerewe cyane

Hagaragajwe ibisabwa abatunze imbwa mu Rwanda birimo ibitamenyerewe cyane

01/09/2025
Menya umubare w’imanza zakijijwe zitaregewe Inkiko hakoreshejwe ‘Plea Bargain’-ibiganiro by’Ubushinjacyaha n’abaregwa

Hatangajwe umubare w’imanza zaciwe nk’Inkiko z’u Rwanda n’izakemuwe hakoreshejwe ubuhuza n’ubwumvikane

01/09/2025
Eng.-Updates on Doha talks between AFC/M23 and the DRC Government

Eng.-AFC/M23 warns DRC Government, issues ultimatum to FARDC, FDLR, and allied forces

01/09/2025
Haravugwa gukaza umurego kw’imirwano hagati ya AFC/M23 na Wazalendo

AFC/M23 yongeye kwihanangiriza Ubutegetsi bwa Congo iha integuza FARDC, FDLR n’abacancuro

01/09/2025
Hagaragajwe igipimo cy’imvura iteganyijwe mu Rwanda mu kwa 09 hanatangwa ubujyanama

Hagaragajwe igipimo cy’imvura iteganyijwe mu Rwanda mu kwa 09 hanatangwa ubujyanama

01/09/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Bamwe twabaye hano, Abanyarwanda n’Abagande turi abavandimwe- Prof.Nshuti muri Uganda

Bamwe twabaye hano, Abanyarwanda n’Abagande turi abavandimwe- Prof.Nshuti muri Uganda

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Ubutumwa Knowless yageneye umugabo we Clement ku isabukuru ye

Hagaragajwe ibisabwa abatunze imbwa mu Rwanda birimo ibitamenyerewe cyane

Hatangajwe umubare w’imanza zaciwe nk’Inkiko z’u Rwanda n’izakemuwe hakoreshejwe ubuhuza n’ubwumvikane

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.