Saturday, July 5, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Bamwe twabaye hano, Abanyarwanda n’Abagande turi abavandimwe- Prof.Nshuti muri Uganda

radiotv10by radiotv10
10/10/2022
in MU RWANDA, POLITIKI
0
Bamwe twabaye hano, Abanyarwanda n’Abagande turi abavandimwe- Prof.Nshuti muri Uganda
Share on FacebookShare on Twitter

Prof. Nshuti Manasseh wahagarariye Perezida Paul Kagame mu birori byo kwizihiza imyaka 60 Uganda imaze ibonye Ubwigenge, yongeye gushimangira ko Iguhugu cy’u Rwanda n’icya Uganda bifitanye isano ya hafi ndetse ko bamwe mu Banyarwanda babaye muri iki Gihugu cy’igituranyi.

Ni ibirori byabaye kuri iki Cyumweru tariki 09 Ukwakira 2022 nyuma y’imyaka 60 Uganda ibonye ubwengenge yabonye ku ya 09 Ukwakira 1962.

Uyu muhango witabiriwe n’abakuru b’Ibihugu binyuranye byo mu karere, barimo Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi unayoboye Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, William Ruto wa Kenya ndetse na Salva Kiir wa Sudani y’Epfo.

Prof Nshuti Manasseh wahagarariye Perezida Paul Kagame w’u Rwanda, mu ijambo yagejeje ku bitabiriye ibi birori, yibukije amateka u Rwanda na Uganda bifitanye.

Yabwiye Abanya-Uganda ko Perezida Paul Kagame yaboherereje intashyo ndetse n’Abanyarwanda bose babatashya.

Yavuze ko kuva Perezida Yoweri Kaguta Museveni yajya ku butegetsi, hari Abanyarwanda benshi babaye muri iki Gihugu cya Uganda, ndetse bakanahakora.

Yagize ati “Bamwe muri twe twabaye muri Uganda kuva wajya ku buyobozi mu bihe bitambutse. Uganda yabaye nziza ku buryo butangaje. Turabashimira byimazeyo Abanya-Uganda nawe Perezida.”

Yakomeje avuga ko amateka Abanyarwanda n’Abanya-Uganda bafitanye, yatumye baba abavandimwe kandi ko bahujwe n’icyerekezo kimwe kandi ko bitazigera bitezuka.

Ati “Abanyarwanda n’Abanya-Uganda, ni abavandimwe bahuriye ku cyerekezo n’umugambi bimwe kandi bizakomeza kubaho.”

Prof Nshuti Manasseh yashimiye Museveni ku ruhare rukomeye agira mu kuzanira ibyiza akarere kandi ko n’u Rwanda ruzakomeza kugendera muri uwo mujyo.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

16 + nine =

Previous Post

Muhanga: Hari gushakishwa uwataye uruhinja rw’ibyumweru rugatoragurwa n’umusaza

Next Post

IFOTO: Muhoozi yakuriye ingofero umu-Para Commando wa UPDF wamanutse mu mutaka

Related Posts

Eng.-President Kagame spoke about individuals hired by the DRC to launch attacks against Rwanda

Eng.-President Kagame spoke about individuals hired by the DRC to launch attacks against Rwanda

by radiotv10
05/07/2025
0

President Paul Kagame said that those who were hired by the Government of the Democratic Republic of the Congo (DRC)...

Bavuze icyatumye bagwa mu kantu ubwo bishyuzwaga ibirarane by’imisoro

Bavuze icyatumye bagwa mu kantu ubwo bishyuzwaga ibirarane by’imisoro

by radiotv10
05/07/2025
0

Abanyamuryango ba za Kaperative zikorana na Pariki y’Igihugu y’Akagera mu Karere ka Kayonza, bavuga ko ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahooro cyaje...

Bari gushiraho-Perezida Kagame yavuze ku bari biyambajwe na DRC ngo batere u Rwanda

Bari gushiraho-Perezida Kagame yavuze ku bari biyambajwe na DRC ngo batere u Rwanda

by radiotv10
05/07/2025
0

Perezida Paul Kagame yavuze ko abari biyambajwe n’ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu mugambi wo gutera u Rwanda,...

Ikibazo cya FDLR nikidakemuka u Rwanda ruzakomeza gukora ibyo rukwiye gukora- Perezida Kagame

Ikibazo cya FDLR nikidakemuka u Rwanda ruzakomeza gukora ibyo rukwiye gukora- Perezida Kagame

by radiotv10
04/07/2025
0

Perezida Paul Kagame avuga ko u Rwanda rwiteguye gushyira mu bikorwa amasezerano ruherutse gusinyana na DRC i Washington DC, ariko...

Hasobanuwe impamvu y’impinduka imaze iminsi igaragara ku mpuzankano y’Ingabo z’u Rwanda

Hasobanuwe impamvu y’impinduka imaze iminsi igaragara ku mpuzankano y’Ingabo z’u Rwanda

by radiotv10
04/07/2025
0

Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda buravuga ko impinduka z’ibendera ry’Igihugu riri ku mpuzankano zazo zimaze iminsi zigaragara, zigamije gukomeza kunoza imyambaro...

IZIHERUKA

Eng.-President Kagame spoke about individuals hired by the DRC to launch attacks against Rwanda
MU RWANDA

Eng.-President Kagame spoke about individuals hired by the DRC to launch attacks against Rwanda

by radiotv10
05/07/2025
0

Bavuze icyatumye bagwa mu kantu ubwo bishyuzwaga ibirarane by’imisoro

Bavuze icyatumye bagwa mu kantu ubwo bishyuzwaga ibirarane by’imisoro

05/07/2025
Bari gushiraho-Perezida Kagame yavuze ku bari biyambajwe na DRC ngo batere u Rwanda

Bari gushiraho-Perezida Kagame yavuze ku bari biyambajwe na DRC ngo batere u Rwanda

05/07/2025
Ikibazo cya FDLR nikidakemuka u Rwanda ruzakomeza gukora ibyo rukwiye gukora- Perezida Kagame

Ikibazo cya FDLR nikidakemuka u Rwanda ruzakomeza gukora ibyo rukwiye gukora- Perezida Kagame

04/07/2025
Mu birori bya APR hanakinwe umukino unogeye ijisho wagaragayemo Abasirikare Bakuru bari mu bashinze ikipe

Mu birori bya APR hanakinwe umukino unogeye ijisho wagaragayemo Abasirikare Bakuru bari mu bashinze ikipe

04/07/2025
Intambara hagati y’u Burusiya na Ukraine yarushijeho gukaza umurego

Intambara hagati y’u Burusiya na Ukraine yarushijeho gukaza umurego

04/07/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
IFOTO: Muhoozi yakuriye ingofero umu-Para Commando wa UPDF wamanutse mu mutaka

IFOTO: Muhoozi yakuriye ingofero umu-Para Commando wa UPDF wamanutse mu mutaka

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Eng.-President Kagame spoke about individuals hired by the DRC to launch attacks against Rwanda

Bavuze icyatumye bagwa mu kantu ubwo bishyuzwaga ibirarane by’imisoro

Bari gushiraho-Perezida Kagame yavuze ku bari biyambajwe na DRC ngo batere u Rwanda

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.