Wednesday, September 11, 2024

Bamwe twabaye hano, Abanyarwanda n’Abagande turi abavandimwe- Prof.Nshuti muri Uganda

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Prof. Nshuti Manasseh wahagarariye Perezida Paul Kagame mu birori byo kwizihiza imyaka 60 Uganda imaze ibonye Ubwigenge, yongeye gushimangira ko Iguhugu cy’u Rwanda n’icya Uganda bifitanye isano ya hafi ndetse ko bamwe mu Banyarwanda babaye muri iki Gihugu cy’igituranyi.

Ni ibirori byabaye kuri iki Cyumweru tariki 09 Ukwakira 2022 nyuma y’imyaka 60 Uganda ibonye ubwengenge yabonye ku ya 09 Ukwakira 1962.

Uyu muhango witabiriwe n’abakuru b’Ibihugu binyuranye byo mu karere, barimo Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi unayoboye Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, William Ruto wa Kenya ndetse na Salva Kiir wa Sudani y’Epfo.

Prof Nshuti Manasseh wahagarariye Perezida Paul Kagame w’u Rwanda, mu ijambo yagejeje ku bitabiriye ibi birori, yibukije amateka u Rwanda na Uganda bifitanye.

Yabwiye Abanya-Uganda ko Perezida Paul Kagame yaboherereje intashyo ndetse n’Abanyarwanda bose babatashya.

Yavuze ko kuva Perezida Yoweri Kaguta Museveni yajya ku butegetsi, hari Abanyarwanda benshi babaye muri iki Gihugu cya Uganda, ndetse bakanahakora.

Yagize ati Bamwe muri twe twabaye muri Uganda kuva wajya ku buyobozi mu bihe bitambutse. Uganda yabaye nziza ku buryo butangaje. Turabashimira byimazeyo Abanya-Uganda nawe Perezida.

Yakomeje avuga ko amateka Abanyarwanda n’Abanya-Uganda bafitanye, yatumye baba abavandimwe kandi ko bahujwe n’icyerekezo kimwe kandi ko bitazigera bitezuka.

Ati Abanyarwanda nAbanya-Uganda, ni abavandimwe bahuriye ku cyerekezo numugambi bimwe kandi bizakomeza kubaho.

Prof Nshuti Manasseh yashimiye Museveni ku ruhare rukomeye agira mu kuzanira ibyiza akarere kandi ko n’u Rwanda ruzakomeza kugendera muri uwo mujyo.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts