IFOTO: Muhoozi yakuriye ingofero umu-Para Commando wa UPDF wamanutse mu mutaka

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umwe mu basirikare ba Uganda, wagaragaye amanukira mu mutaka mu birori byo kwizihiza isabukuru y’imyaka 60 y’Ubwigenge bwa Uganda, akomeje gukurirwa ingofero na benshi, aho General Muhoozi yongeye kurahira UPDF.

Uyu musirikare yagaragaye kuri iki Cyumweru tariki 09 Ukwakira 2022 ubwo Uganda yizihizaga isabukuru y’imyaka 60 iki Gihugu kimaze kibonye ubwigenge.

Izindi Nkuru

Ibi birori byabereye mu Mujyi wa Kampala, byanagaragayemo akarasisi k’abasirikare ba Uganda, bagaragaje ubuhanga n’imyitozi y’iki gisirikare.

General Muhoozi Kainerugaba, uherutse gukurwa ku mwanya w’Umugaba Mukuru w’Ingabo zirwanira ku Butaka za Uganda, yashimye uyu musirikare wa Uganda wagaragaye amanukira mu mutaka.

Yagize ati “Ntewe ishema bidasanzwe na mwe bagabo ba UPDF mu itsinda ryihariye kuba mwabashije gukora ibi.”

Gen Muhoozi wasobanuye ko uyu musirikare yakoze iki gikorwa mu karasisi ko kwizihiza isabukuru y’imyaka 60 y’ubwigenge. Yakomeje agira ati “Twishimiye UPDF! Twishimiye Uganda.”

Ibi birori byo kwizihiza isabukuru y’imyaka 60 Uganda imaze ibonye ubwigenge, byitabiriwe n’abahagarariye Ibihugu byabo byo mu karere barimo William Ruto wa Kenya, Evariste Ndayishimiye w’u Burundi, Salva Kiir wa South Sudan, Ali Hassan Mwinyi wa Zanzibar, na Hassan Sheikh Mohamud wa Somalia.

Hari kandi Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane ushinzwe ibikorwa by’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba w’u Rwanda, Prof Nshuti Manasseh wari uhagarariye Perezida Paul Kagame.

Uyu musirikare yakuriwe ingofero

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru