Muhanga: Imbwa y’umukozi w’Imana imereye nabi abaturage ibarya

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Imbwa y’umukozi w’Imana witwa Apotre Constantin Niyomwungere imaze iminsi irya bamwe mu baturage bo mu Kagari ka Ruli mu Murenge wa Shyogwe mu karere ka Muhanga, none abahatuye basabye ubuyobozi bwo hejuru kugira icyo bukora kuko ubwo hasi bwatinye uyu Apotre.

Imbwa y’uyu Apotre Constantin Niyomwungere, yongeye kurya umuntu ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere tariki 21 Gashyantare 2022.

Izindi Nkuru

Umuturage witwa Baribeshya Jean Claude wariwe n’iyi mbwa ubwo yanyuraga ku rugo rwa Apotre Constantin Niyomwungere, yabwiye The Source Post dukesha aya makuru, ko iyi mbwa yamuriye ku kaguru.

Yagize atiNayikijijwe n’abantu bari bahaciye.”

Uyu muturage avuga ko uyu mukozi w’Imana yari yamwizeje kujya kumuvuza ariko ko yamurangaranye kuko byageze nka saa sita z’undi munsi wakurikiye uwo yarumiweho n’imbwa, atamujyana kwa muganda.

Hari kandi abandi abaturage batabaza kubera iyi mbwa, aho umugore wo muri aka Kagari ufite umwana wariwe n’iyi mbwa mu ntangiro z’uku kwezi, avuga ko iki kibazo yakigejeje ku mukuru w’Umudugudu akamubwira amagambo yo kumubyina ku mubyimba.

Yagize ati “Nakigejeje kuri Mudugudu, arambwira ati ‘nyine nawe menya ko ari iya Constantin’, ati ‘ menya iryo zina’.”

Uyu muturage akomeza agira ati “Umenya n’ubuyobozi bumutinya, none se ko uwo ubwiye ikibazo cy’iyo mbwa akubwira ko ntacyo yagikoraho, twebwe rubanda twagira gute?”

Uyu mubyeyi avuga ko umuyobozi w’Isibo ari we wamufashije akamuhuza  na Apotre  Niyomwungere amuha amafaranga ibihumbi 5 Frw yo kuvuza umwana we.

Undi witwa Nsengimana Jean Damascene na we avuga ko yariwe n’iyi mbwa ya Apotre Niyomwungere na we akamuha 5 000 Frw.

Kayitare Jaqueline uyobota Akarere ka Muhanga, yahakanye amakuru avugwa n’aba baturage ko abayobozi batinye uyu mukozi w’Imana.

Mu butumwa bugufi yagize ati “Inzego z’ibanze ntizatinya umuturage uwo ari we wese kuko nta muntu uba hejuru y’amategeko, abaturage bafite uburenganzira bwo gutanga ikirego, uwo muntu agakurikiranwa.”

Ivomo: The Source Post

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru