Perezida Kagame, Erdogan na Macky Sall bateye umupira bafungura stade y’amateka

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Perezida Paul Kagame na bagenzi be barimo Perezida Macky Sall wa Senegal, Recep Tayyeb Erdogan wa Turkia na George Weah wa Liberia; bafunguye ku mugaragaro stade yitiriwe Abdoulaye Wade wayoboye Senegal.

Ni umuhango wabaye mu ijoro ryo kuri uyu wa Kabiri tariki 22 Gashyantare 2022, unanyuzwaho na Televiziyo Rwanda imbonankubone.

Izindi Nkuru

Uyu muhango wanatambutsemo imbwirwaruhame ya Perezida Macky Sall wavuze ko iyi stade ari iy’Umugabane wa Afurika, ikaba igamije kugaragaza ko uyu Mugabane ufite abanyempano muri ruhago.

Ni stade yitiriwe Perezida Abdoulaye Wade wayoboye Senegal, wayitiriwe kubera ibikorwa by’iterambere yagejeje kuri iki Gihugu.

Nyuma y’iri jambo rya Macky Sall, abakuru b’Ibihugu bine, barimo Macky Sall, Perezida Kagame w’u Rwanda, Recep Tayyeb Erdogan wa Turkia na George Weah wa Liberia ndetse na Perezida wa FIFA, Gianni Infantino; binjiye mu kibuga cy’iyi Stade bayifungura batera agapira.

Ni igikorwa cyashimishije abaturage bari buzuye muri Stade gihita gikurikirwa n’imyotsi yahise ituritswa mu kibuga igaragaza ibyishimo by’iki gikorwa kigezweho muri iki Gihugu.

Muri uyu muhango bigaragara ko wari wateguwe bihebuje, wanitabiriwe na Perezida wa Gambia, Adama Barrow wa Gambia, na Umaro Sissoco Embaló wa Guinea Bissau, na Perezida w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Africa, Patrice Motsepe.

Uyu muhango wo gufungura iyi stade wahise ukurikirwa n’umukino wa gicuti wahuje abanyabigwi muri ruhago muri Senegal ndetse n’abakanyujijeho muri Afurika yose.

Perezida Kagame muri uyu muhango
Bafunguye iyi stade batera umupira
Perezida Erdogan wa Turkia na we yateye umupira
Umuhango wakurikiwe n’umukino w’abanyabigwi

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru