• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home Uncategorized

Muhanga: Umukobwa ukurikiranyweho kwivanamo inda avuga ko yagiye mu musarani akumva umwana yituyemo

radiotv10by radiotv10
13/12/2021
in Uncategorized
0
Muhanga: Umukobwa ukurikiranyweho kwivanamo inda avuga ko yagiye mu musarani akumva umwana yituyemo
Share on FacebookShare on Twitter

Umukobwa w’imyaka 25 y’amavuko wo mu Kagari ka Remera, Umurenge wa Kiyumba, Akarere ka Muhanga, ukurikiranyweho kwivanamo inda agata uruhinja mu musarani, yisobanura avuga ko yagiye mu musarani yakwikanira akumva umwana yituyemo.

Dosiye y’Ikirego cy’uyu mukobwa ukurikiranyweho icyaha cyo kwikuramo inda, yashyikirijwe Ubushinjacyaha Urwego Rwisumbuye rwa Muhanga mu cyumweru gishize tariki 08 Ukuboza 2021.

Iki cyaha akekwaho, cyabaye tariki 04 Ukuboza 2021, bigakekwa ko cyaba cyarabereye mu Mudugudu wa Nyanza Akagali ka Remera, Umurenge wa Kiyumba, Akarere ka Muhanga.

Uyu mukobwa ukekwaho gukora iki cyaha, yari yaratashye iwabo muri aka gace nyuma yo gutererwa inda mu Mujyi wa Kigali aho yari asigaye aba.

Inkuru dukesha urubuga rw’Ubushinjacyaha Bukuru bw’u Rwanda, ivuga ko uko umunyeyi w’ukekwaho kwivanamo inda yari avuye kuguza amafaranga ngo azabone uko umufasha agiye kubyara, yageze mu rugo asanga ukekwa ntari mu cyumba cye, asohotse asanga ahagaze iruhande rw’umusarani ari gutitira.

Umubyeyi yarebye umukobwa we abona inda yabaye nto kandi yarabonaga ikuze, ahita akeka ko yaba yayivanyemo, ahita atabaza abaturanyi baraza babona uruhinja mu musarani.

Ukekwa we avuga ko yashatse kujya mu musarani agaruka mu nzu, yumva mu nda hari kumurya asubirayo arikanira yumva umwana yituyemo.

Bivugwa ko uyu mukobwa yari yaranze kujya kujya kwipimisha, akaba kandi avuga ko inda ye yari imaze amezi 4, ariko abamubonaga bakaba barabonaga ko ikuze yaba yari yaragejeje igihe cyo kubyara.

Ukekwa aramutse ahamwe n’icyaha cyo kwikuramo inda ku bushake, yahanishwa igifungo cy’imyaka 3 n’ihazabu ingana n’ibihumbi magana abiri y’u Rwanda, nk’uko biteganywa n’ingingo y’ 123 y’Itegeko N°68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

6 + 3 =

Previous Post

Umuhanzikazi Cindy wenda kwibaruka yarongowe

Next Post

IGP Dan Munyuza yakiriye Umuyobozi wa Polisi ya DRC bagaruka ku kurandura imitwe irimo FDLR

Related Posts

Mu mupira w’amaguru w’abagore mu Rwanda barabyinira ku rukoma

Mu mupira w’amaguru w’abagore mu Rwanda barabyinira ku rukoma

by radiotv10
18/05/2026
0

Umupira w’amaguru w’abari n’abategarugori urabyinira ku rukoma kubera amafaranga ari gushyirwamo, guhera ku bihembo amakipe ari gutsindira. Mu kiciro cya...

How to spend money wisely and build a better financial future

How to spend money wisely and build a better financial future

by radiotv10
07/05/2026
0

Most people think their future depends on how much money they will make one day. But in reality, your future...

Ubutumwa bwa Komiseri muri FPR-Inkotanyi bunenga abayobozi baranduye imyaka y’abaturage

Ubutumwa bwa Komiseri muri FPR-Inkotanyi bunenga abayobozi baranduye imyaka y’abaturage

by radiotv10
30/03/2026
0

Komiseri mu Muryango FPR-Inkotanyi, Habonimana Charles yanenze abayobozi bo mu Karere ka Nyarugenge baranduye ibishyimbo by’abaturage, avuga ko ibyemezo nk’ibi...

Ubujurure bwa Gasogi Utd bwatewe ubwatsi

Ubujurure bwa Gasogi Utd bwatewe ubwatsi

by radiotv10
26/03/2026
0

Nyuma yuko Gasogi utd itewe mpaga y’ibitego 3-0 n’amande ya miliyoni 2 Frw nyuma yo kubura ku kibuga cya Stade...

Irebere amafoto y’ingenzi y’ibirori by’imbonekarimwe bya Basketball byitabiriwe na Perezida Kagame n’abandi banyacyubahiro n’ibyamamare

Irebere amafoto y’ingenzi y’ibirori by’imbonekarimwe bya Basketball byitabiriwe na Perezida Kagame n’abandi banyacyubahiro n’ibyamamare

by radiotv10
17/02/2026
0

Perezida Paul Kagame yarebye umukino wa NBA All-Star Game uhuza abakinnyi bakomeye muri Shampiyona ya Basketball muri Leta Zunze Ubumwe...

Next Post
IGP Dan Munyuza yakiriye Umuyobozi wa Polisi ya DRC bagaruka ku kurandura imitwe irimo FDLR

IGP Dan Munyuza yakiriye Umuyobozi wa Polisi ya DRC bagaruka ku kurandura imitwe irimo FDLR

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Umuhanzikazi France Mpundu nyuma yo kwambikwa impeta yahishuye ko agiye kwibaruka imfura

AFC/M23 iravuga ko igihe kigeze ngo igire icyo ikora kuko ibintu byafashe intera

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.