Kuri uyu wa Mbere tariki 03 Mutarama 2022 ubwato bubiri bwari mu mugezi wa Nyabarongo mu gice giherereye mu Karere ka Muhanga, bwakoze impanuka buragongana none umwe mu bari baburimo yabuze.
Iyi mpanuka yabereye mu mugezi wa Nyabarongo ubwo ubwato bwavaga mu Karere ka Muhanga bwagonganaga n’ubwavaga mu Karere ka Gakenke.
Hahise habaho ubutabazi bwo kurohora bamwe mu bari muri ubu bwato ariko nyuma yo gukora ibarura ry’abari mu bwato haza kuburamo umuntu umwe witwa Niyonteze Epimaque bikekwa ko ashobora kuba yatwawe n’amazi.
Ubu bwato bwari butwaye abantu bagera muri 40 barimo abajya guhahira mu Karere ka Muhanga baturutse mu Karere ka Gakenke ndetse n’abajyaga muri Gakenke bagiye mu bikorwa by’ubucukuzi bw’amabuye.
Oswald Nsengimana uyobora Umurenge wa Rongi, yatangaje ko ibarura rigikomeje ariko ko kugeza ubu umuntu umwe ari we ubarwa ko ataraboneka.
Uyu muyobozi atangaza ko inzira zo muri Nyabarongo zahise zihagarikwa kugeza igihe bazabonera ubwato bwa moteri bazajya bifashisha muri izi ngendo.
Yagize ati “Turasaba abaturage kwirinda gukoresha ubwato bw’ibiti mu gihe twabonye ko bushobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga.”
Oswald Nsengimana avuga kandi ko abantu badakwiye kujya muri uriya mugezi ngo bashake kuwambuka n’amaguru kuko ubwato bakoreshaga bw’ibiti bwabaye buhagaritswe.
RADIOTV10