Friday, January 30, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Muhanga: Umuntu 1 yaburiwe irengero mu mpanuka y’ubwato 2 bwagonganiye muri Nyabarongo

radiotv10by radiotv10
04/01/2022
in MU RWANDA
0
Muhanga: Umuntu 1 yaburiwe irengero mu mpanuka y’ubwato 2 bwagonganiye muri Nyabarongo
Share on FacebookShare on Twitter

Kuri uyu wa Mbere tariki 03 Mutarama 2022 ubwato bubiri bwari mu mugezi wa Nyabarongo mu gice giherereye mu Karere ka Muhanga, bwakoze impanuka buragongana none umwe mu bari baburimo yabuze.

Iyi mpanuka yabereye mu mugezi wa Nyabarongo ubwo ubwato bwavaga mu Karere ka Muhanga bwagonganaga n’ubwavaga mu Karere ka Gakenke.

Hahise habaho ubutabazi bwo kurohora bamwe mu bari muri ubu bwato ariko nyuma yo gukora ibarura ry’abari mu bwato haza kuburamo umuntu umwe witwa Niyonteze Epimaque bikekwa ko ashobora kuba yatwawe n’amazi.

Ubu bwato bwari butwaye abantu bagera muri 40 barimo abajya guhahira mu Karere ka Muhanga baturutse mu Karere ka Gakenke ndetse n’abajyaga muri Gakenke bagiye mu bikorwa by’ubucukuzi bw’amabuye.

Oswald Nsengimana uyobora Umurenge wa Rongi, yatangaje ko ibarura rigikomeje ariko ko kugeza ubu umuntu umwe ari we ubarwa ko ataraboneka.

Uyu muyobozi atangaza ko inzira zo muri Nyabarongo zahise zihagarikwa kugeza igihe bazabonera ubwato bwa moteri bazajya bifashisha muri izi ngendo.

Yagize ati “Turasaba abaturage kwirinda gukoresha ubwato bw’ibiti mu gihe twabonye ko bushobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga.”

Oswald Nsengimana avuga kandi ko abantu badakwiye kujya muri uriya mugezi ngo bashake kuwambuka n’amaguru kuko ubwato bakoreshaga bw’ibiti bwabaye buhagaritswe.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

nineteen − eight =

Previous Post

Sadate yivuze imyato nyuma y’uko abakinnyi yazanye muri Rayon bigaragaje mu Mavubi

Next Post

Perezida wa Brazil yarwaye mu nda nyuma yo gufata ifunguro ahita ajyanwa mu bitaro

Related Posts

MINEDUC and MTN Rwanda partner to strengthen digital skills for Rwanda’s Workforce

by radiotv10
30/01/2026
0

The Ministry of Education in partnership with MTN Rwanda, today officially launched the Digital Skills for Digital Jobs (DSDJ) initiative,...

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

by radiotv10
30/01/2026
0

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yashyize mu myanya abayobozi barimo Brig Gen Jean Paul Nyirubutama wagizwe Umujyanama Mukuru...

Barafinda wigeze  kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

Barafinda wigeze kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

by radiotv10
30/01/2026
0

RIB yataye muri yombi abantu batatu barimo Barafinda Sekikubo Fred wigeze kwiyita Umunyapolitiki w’akataraboneka, akanajya kuri Komisiyo y’Amatora avuga ko...

Gnassingbé uyoboye ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo muri Congo ari mu Rwanda

Gnassingbé uyoboye ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo muri Congo ari mu Rwanda

by radiotv10
30/01/2026
0

Perezida w’Inama y’Abaminisitiri ya Togo, Faure Essozimna Gnassingbé wanahawe inshingano na Afurika Yunze Ubumwe z’ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo...

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

by radiotv10
29/01/2026
0

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Ruhango, yafashe umugabo w’imyaka 43 ukekwaho gucuruza ku rwego rwo hejuru, gukwirakwiza no...

IZIHERUKA

MINEDUC and MTN Rwanda partner to strengthen digital skills for Rwanda’s Workforce
MU RWANDA

MINEDUC and MTN Rwanda partner to strengthen digital skills for Rwanda’s Workforce

by radiotv10
30/01/2026
0

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

30/01/2026
Barafinda wigeze  kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

Barafinda wigeze kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

30/01/2026
Gnassingbé uyoboye ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo muri Congo ari mu Rwanda

Gnassingbé uyoboye ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo muri Congo ari mu Rwanda

30/01/2026
Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

29/01/2026
Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

ADVERTISEMENT
Next Post
Perezida wa Brazil yarwaye mu nda nyuma yo gufata ifunguro ahita ajyanwa mu bitaro

Perezida wa Brazil yarwaye mu nda nyuma yo gufata ifunguro ahita ajyanwa mu bitaro

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

MINEDUC and MTN Rwanda partner to strengthen digital skills for Rwanda’s Workforce

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

Barafinda wigeze kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.