Monday, September 9, 2024

Muhoozi arashaka guhura na Tshisekedi akamwereka uburyo bworoshye bakemura ibibazo bihari

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Lt Gen Muhoozi Kainerugaba, yavuze ko ashaka ko mu minsi ya vuba yahura na Perezida Felix Tshisekedi bakagirana ibiganiro byo kurangiza ibibazo by’umutekano bikomeje kuba mu Gihugu cye.

Gen Muhoozi Kainerugaba usanzwe ari Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda zirwanira ku Butaka, yatangaje ibi mu butumwa yatambukije kuri Twitter muri iki gihe Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ikomeje guhangana n’ibibazo by’umuyekano byatewe n’umutwe wa M23 ugizwe n’Abanye-Congo barwanira uburenganzira bwabo.

Muhoozi muri ubu butumwa, yagize ati “Ndashaka guhura na Perezida wanjye mwiza muri DRC mu gihe cya vuba. Ndi murumuna we. Dushobora gukemura ibibazo mu buryo bworoshye. Icyo twashyira imbere ni ugukorera Imana yacu ndetse n’abaturage bacu.”

Muhoozi yavuze ko intambara isenya itubaka kandi ko ikomeje kubera muri DRC iri gutwara abaturage bamwe.

Ati “Ntidukwiye kwibagirwa ko DRC ubu ari Umunyamuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, dukwiye kuyirinda nkuko twabikorera ikindi Gihugu cyose cyo mu muryango wacu.”

Muhoozi kandi yanavuze ku Banye-Congo bakomeje kumushinja kubangambanira, bamwita umwanzi w’Igihugu cyabo.

Yagize ati “Numvise umwe mu bagize Inteko Ishinga Amategeko ya DRC wavuze ngo ‘Muhoozi ni umwanzi w’Igihugu’, Njyewe? None umwanzi wa DRC ko ari we warokoye ubuzima bw’abaturage muri Kivu ya Ruhuru na Ituri bari kwicwa urusorongo na ADF muri ‘Le triangle de la mort’?”

Lt Gen Muhoozi bivugwa ko ari gutegurwa kuzakorera mu ngata Se Yoweri Museveni akamusimbura ku mwanya wa Perezida wa Uganda, aherutse kugaragaza gushyigikira Umutwe wa M23.

Mu ntangiro z’uku kwezi, Muhoozi yari yavuze ko Abanye-Congo b’ubwoko bw’Abatutsi badakwiye gukomeza gukandamizwa kubera abo bari bo.

Icyo gihe yari yagize ati “Ntabwo kuba Umututsi cyangwa Muhima/Muhema cyangwa Munyamulenge (Umunyamulenge) ari icyaha! M23 yakomeje gusaba ko habaho ibiganiro imyaka myinshi. Umuryango wa Africa y’Iburasirazuba ugomba gukemura iki kibazo.”

Muhoozi kandi yahaye gasopo umutwe wa FDLR uri gufatanya na FARDC mu bikorwa byo kurwanya M23, yavuze ko abarwanyi b’uyu mutwe, yise Interahamwe bakwiye kurya ari menge kuko nibakomeza kwinangira gushyira hasi intwaro, bazagabwaho ibitero karundura muri Operasiyo izakorwa ku bufatanye bwa RDF na UPDF izaba yitwa ‘Operasiyo Rudahigwa’.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts