Abanyarwanda bari mu Mujyi wa Goma muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, baravuga ko ubuzima bwabo bugeramiwe kubera imyigaragambyo yaharamukiye y’Abanye-Congo bari kubirukana ngo batahe mu Gihugu cyabo, none bakaba bari kuvuga ko bashaka gutaha nubwo nabyo babona bitoroshye.
Iyi myigaragambyo yanemejwe n’Ubuyobozi bw’Umujyi wa Goma, bwasohoye itangazo buha uburenganzira abaturage kujya muri ibi bikorwa byo kwamagana M23 ngo n’abayishyigikiye [u Rwanda].
Abitabiriye iyi myigaragambyo yatangiye mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 15 Kamena 2022, biraye mu mihanda bafata inzira berecyeza ku mupaka w’u Rwanda na DRC, bavuga ko bamagana u Rwanda ngo kuko rukomeje kubahungabanyiriza umutekano.
Mu magambo bari kuvuga ari benshi, baranavuga ko Abanyarwanda bari mu Gihugu cyabo bakwiye gutaha bagasubira mu Gihugu cyabo cy’u Rwanda.
Ibi byatumye Abanyarwanda bari muri iki Gihugu byumwihariko mu Mujyi wa Goma, batahwa n’ubwoba, aho ubu bari kwihisha kuko Abanye-Congo bari kubagirira nabi.
Umwe mu baganiriye na RADIOTV10, yagize ati “Ibintu ni hatari ubwo muzatubona nyine twapfuye, ibintu bimeze nabi hano muri Congo, ntabwo turi gusohoka, Abakongomani barimo batarabaza nyine ngo Abanyarwanda bagende iwabo cyane cyane noneho Umututsi we ni danje hano. Ubu sinshobora no kujya ku muryango.”
Uyu Munyarwanda avuga ko uku guhohotera Abanyarwanda mu Mujyi wa Goma, byatangiye mu minsi ishize, avuga ko amwe mu maduka y’Abanyarwanda batangiye kuyafunga.
Ati “Bimaze nk’icyumweru bavuga ngo bagiye kwirukana Abanyarwanda tukagira ngo ni ibindi biri aho bizashira none biri gufata indi ntera, twabuze aho tunyura ngo twitahire.”
Imyigaragambyo y’Abanye-Congo bamagana u Rwanda si mishya muri iki gihe Ibihugu byombi bitarebana neza, nyuma yuko DRC ikomeje gushinja u Rwanda gufasha umutwe wa M23 mu gihe na rwo rukomeje kubihakana.
RADIOTV10