Muhoozi umaze kugenderera Abaperezida batatu mu mezi atatu yakiriwe na Kenyatta yita mukuru we

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umugaba Mukuru w’Ingabo zirwanira ku Butaka za Uganda, Lt Gen Muhoozi Kainerugaba, yagendereye Perezida Uhuru Kenyatta wa Kenya, amushyikiriza ubutumwa bwihariye bwa Perezida Yoweri Kaguta Museveni.

Byatangajwe na Lt Gen Muhoozi Kainerugaba, wavuze ko yishimiye guhura na “mukuru wanjye akaba n’inshuti yanjye Perezida Uhuru Kenyatta i Nairobi.”

Izindi Nkuru

Muri ubu butumwa Gen Muhoozi yatambukije kuri Twitter buherekejwe n’amafoto yakirwa na Uhuru Kenyatta, yakomeje agira ati “Nanamushyikirije ubutumwa bwihariye bwa Nyakubahwa Yoweri Museveni.”

Gen Muhoozi Kainerugaba wakunze kugaragaza ko afitanye ubucuti na Perezida Uhuru Kenyatta, mu minsi yashize ubwo yateguraga ibirori by’isabukuru ye, yari yavuze ko uyu mukuru wa Kenya na we atagomba kuzabiburamo, gusa ntiyagaragayemo.

Uyu muhungu wa Perezida Yoweri Kaguta Museveni akaba ari n’Umujyanama we wihariye mu bikorwa bya Gisirikare, amaze iminsi agenderera abakuru b’Ibihugu.

Kuva yasura Perezida Paul Kagame w’u Rwanda ubwo bombi bashakaga umuti w’ibibazo byari bimaze igihe biri hagati ya Uganda n’u Rwanda, Lt Gen Muhoozi yanasuye Perezida Abdel Fattah Al-Sisi wa Misiri.

Muhoozi wari wasuye u Rwanda muri Mutarama akaza kugaruka tariki 14 Werurwe 2022, akanakirwa na Perezida Paul Kagame bakanagirana ibiganiro, nyuma y’iminsi itageze ku cyumweru ni bwo yahise yerecyeza mu Misiri gusura Perezida Abdel Fattah Al-Sisi aho yagiyeyo tariki 20 Werurwe 2022.

Bivuze ko muri aya mezi atatu, Lt Gen Muhoozi Kainerugaba amaze kugenderera abakuru b’Ibihugu batatu barimo; Perezida Paul Kagame w’u Rwanda, Uhuru Kenyatta wa Kenya na Abdel Fattah Al-Sisi wa Misiri.

Abasesengura ibya Politiki muri Uganda no mu karere, bemeza ko Lt Gen Muhoozi Kainerugaba azasimbura se Yoweri Museveni ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu ndetse ko yatangiye kubyitoza.

Muhoozi akunze kwita Kenyatta mukuru we

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru