Umugaba Mukuru w’Ingabo zirwanira ku Butaka za Uganda, Lt Gen Muhoozi Kainerugaba yahishuye ko hari umugambi mubisha wacuzwe na bamwe mu bo mu nzego z’umutekano bashakaga ko u Rwanda na Uganda barwana ariko ko yawumenye utaragerwaho.
Lt Gen Muhoozi Kainerugaba ukomeje kugaruka ku mubano w’u Rwanda na Uganda yagizemo uruhare mu kuwuzahura, yavuze ko hari umugambi mubisha wari wacuzwe n’abifuzaga ko ibi Bihugu birwana.
Mu butumwa yanyujije kuri Twitter, Lt Gen Muhoozi yagize ati “Habayeho umugambi mubisha wa bamwe mu bo mu nzego z’umutekano bifuzaga ko turwana n’abavandimwe bacu b’u Rwanda.”
Muhoozi usanzwe ari Umujyanama Wihariye wa Perezida Yowri Kaguta Museveni mu bikorwa byihariye bya Gisirikare, yavuze ko ko abacuze uyu mugambi hari icyo bari bibagiwe.
Ati “Ikirushijeho ni Perezida Kaguta Museveni yangize Umugaba Mukuru w’Ingabo zirwanira ku Butaka. Igihe natahuraga ubu bugambanyi, nahise mbimenyesha Perezida.”
Lt Gen Muhoozi wagize uruhare mu kuzahura umubano w’u Rwanda na Uganda nyuma y’urugendo rw’amateka yahagiriye mu ntangiro z’uyu mwaka, yakunze kugaragaza ko Abanya-Uganda n’Abanyarwanda ari abavandimwe kuva cyera ku buryo kubaryanisha byasaba imbaraga zikomeye.
Mu ntangiro z’uku kwezi, Gen Muhoozi yatangaje ko intego ye ya mbere mu buzima bwa gisirikare yayigezeho.
Icyo gihe agaragaza iyi ntego, yagize ati “Kongera guhuza ubumwe bwa UPDF na RDF! Ubwo ubu twongeye kunga ubumwe, abanzi bacu bagiye guhura n’akaga.”
RADIOTV10