Thomáš Trucha ukomoka mu gihugu cya Repubulika ya Tchèque ni we mutoza mushya wa Mukura VS, aho yageze mu Rwanda mu rukerera rwo kuri iki Cyumweru, akaba aje gusimbura Nshimiyimana Canisius watandukanye na Mukura VS akerekeza mu Amagaju FC y’i Nyamagabe.
Uyu mutoza yageze i Kigali mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru, tariki ya 19 Nyakanga 2026, we n’umuryango we bakaba bakiriwe ku kibuga cy’indege na bamwe mu bayobozi ba Mukura VS, aho agiye gufasha iyi kipe mu myiteguro y’umwaka utaha w’imikino wa 2026/27, cyane cyane imyitozo azatangiza tariki ya 22 Nyakanga 2026 kuri Stade Kamena.
Umutoza Thomáš ufite imyaka 53, bikaba biteganyijwe ko azashyira umukono ku masezerano y’imyaka ibiri, nyuma yo gutandukana na PSM Makassar yo muri Indonesia yahozemo.
Uyu mugabo ufite licence A ya UEFA Pro, akaba yarabaye umutoza wa Valašské Meziříčí n’umutoza wungirije wa Viktoria Plzeň hagati ya 2016-2017, zombi zo mu iwabo.
Nyuma yatoje amakipe yo muri Afurika arimo AFC Leopards yo muri Shampiyona ya Kenya, Township Rollers yo muri Botswana na Orapa United yo muri Botswana.
Ageze mu Rwanda asanga Mukura VS yaratandukanye na Nshimiyimana Canisius wagizwe umutoza mukuru w’Amagaju, wayifashije gusoza umwaka ushize w’imikino iri ku mwanya wa karindwi n’amanota 47.
Mukura ikomeje kwiyubaka, ifite abakinnyi bashya barimo Abumuremyi na Niyonizeye Telesphore bavuye muri Muhanga FC, umunyezamu Ndagijimana Leandre wakiniraga Gasogi United na Freedom Mungudit wakiniraga Lugazi FC yo muri Uganda, we akaba akina nka rutahizamu uca ku ruhande.

Jean Claude KANYIZO
RADIOTV10