Friday, March 13, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Muri Congo hari abarimu biyemeje kudasoza igihembwe nibadahembwa ibirarane bafitiwe birimo iby’umwaka ushize

radiotv10by radiotv10
13/03/2026
in AMAHANGA, IMIBEREHO
0
Muri Congo hari abarimu biyemeje kudasoza igihembwe nibadahembwa ibirarane bafitiwe birimo iby’umwaka ushize
Share on FacebookShare on Twitter

Abarimu bo muri Teritwari ya Rutshuru mu Ntara ya Kivu ya Ruguru, muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, batangaje ko batazarangiza igihembwe cya kabiri, igihe baba batishuwe uduhimbazamusyi twabo two kuva muri Ugushyingo (11) umwaka ushize, ndetse n’umushahara w’ukwezi gushize.

Iki cyemezo cyitezwe gufatwa n’aba barimu, gikubiye mu itangazo ryashyizwe hanze n’ishyirahamwe ry’aba barimu bo muri Rutshuru ryasohowe n’umuvugizi waryo Félix Kabunga.

Yatangaje ko abarimu bari kwamagana itinda rihoraho mu kwishyurwa amafaranga bemerewe arimo uduhimbazamusyi ndetse n’amafaranga agenewe ibigo by’amashuri abanza ya Leta yigishiriza ubuntu, kuko kuva mu kwezi k’Ugushyingo n’Ukuboza 2025, batarayabona kimwe n’imishahara yo muri Gashyantare 2026.

Mu itangazo rye, Félix Kabunga yemeza ko iki kibazo gishyira abarimu mu bihe bigoye cyane kandi kikabangamira imikorere myiza y’ibikorwa by’ishuri.

Yagize ati “Abarimu bo mu gace ka Rutshuru barimo mu bihe bigoye cyane. Kugeza ubu, amafaranga y’uburezi bw’ubuntu ku barimu bo mu mashuri abanza ntabwo arishyurwa yo mu kwezi k’Ugushyingo n’Ukuboza 2025. Uduhimbazamushyi two mu bihe nk’ibyo natwo ntiturabageraho, tutibagiwe n’umushahara wo muri Gashyantare, na wo nturaboneka.

Bavuga ko iki kibazo gikomeje, abarimu bashobora kuzahagarika ibikorwa biteganyijwe mu mpera z’igihembwe cya kabiri birimo gukoresha ibizamini n’ibindi bisoza igihembwe.

Yakomeje agira ati “Niba ntagikozwe mu gihe cya vuba kugira ngo iki kibazo gikemuke, abarimu bazafata icyemezo cyo guharika ibikorwa byo kurangiza igihembwe. Ibi ntibizaba ari amahitamo afatwa nk’ayoroheje, ahubwo ni uburyo bwo kugaragaza ko twababajwe n’iri tinda rihoraho.”

Kugeza ubu, inzego z’uburezi cyangwa iz’ubuyobozi bwite bwa Leta, ntacyo buratangaza ku bijyanye n’iki kibazo cy’aba barimu n’iki cyemezo bavuze ko bashobora gufata.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

three × 1 =

Previous Post

Hemejwe urupfu rw’umusirikare wa mbere w’u Bufaransa wishwe kuva intambara ya Iran yatangira

Related Posts

Hemejwe urupfu rw’umusirikare wa mbere w’u Bufaransa wishwe kuva intambara ya Iran yatangira

Hemejwe urupfu rw’umusirikare wa mbere w’u Bufaransa wishwe kuva intambara ya Iran yatangira

by radiotv10
13/03/2026
0

Perezida Emmanuel Macron w’u Bufaransa, yemeje urupfu rw’umusirikare wa mbere w’iki Gihugu ubuze ubuzima kuva intambara yo mu burasirazuba bwo...

Eng.-Goma hit by heavy drone attacks followed by a message from AFC/M23 to the DRC Government

America yagize icyo ivuga ku gitero cy’i Goma inaha umukoro impande zihanganye

by radiotv10
12/03/2026
0

Guverinoma ya Leta Zunze Ubumwe za America, yamaganye igitero cy’indege zitagira abapilote cyabaye i Goma kigahitana abarimo umukozi w’Umuryango w’Abibumbye,...

BREAKING: I Goma haramukiye imyigaragambyo ikomeye nyuma y’igitero cyamaganiwe kure

BREAKING: I Goma haramukiye imyigaragambyo ikomeye nyuma y’igitero cyamaganiwe kure

by radiotv10
12/03/2026
0

Abatuye mu mujyi wa Goma mu Ntara ya Kivu ya Ruguru mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, baramukiye...

Iran yateguje Isi itumbagira ry’ibiciro by’ibikomoka kuri Peteroli

Iran yateguje Isi itumbagira ry’ibiciro by’ibikomoka kuri Peteroli

by radiotv10
12/03/2026
0

Iran yatangaje ko isi igomba kwitegura ko igiciro cya peteroli gishobora gutumbagira kikagera ku madolari 200 ku kagunguru kamwe, nyuma...

Eng.-Major protests erupt in Goma after widely condemned drone attack

Eng.-Major protests erupt in Goma after widely condemned drone attack

by radiotv10
12/03/2026
0

Residents of the city of Goma in North Kivu Province, in the eastern part of the Democratic Republic of Congo,...

IZIHERUKA

Muri Congo hari abarimu biyemeje kudasoza igihembwe nibadahembwa ibirarane bafitiwe birimo iby’umwaka ushize
AMAHANGA

Muri Congo hari abarimu biyemeje kudasoza igihembwe nibadahembwa ibirarane bafitiwe birimo iby’umwaka ushize

by radiotv10
13/03/2026
0

Hemejwe urupfu rw’umusirikare wa mbere w’u Bufaransa wishwe kuva intambara ya Iran yatangira

Hemejwe urupfu rw’umusirikare wa mbere w’u Bufaransa wishwe kuva intambara ya Iran yatangira

13/03/2026
Abarundi batahutse bavuye mu Rwanda bari bamazemo imyaka 10 barusigiye ubutumwa bwo kurushimira

Abarundi batahutse bavuye mu Rwanda bari bamazemo imyaka 10 barusigiye ubutumwa bwo kurushimira

13/03/2026
Moving to Kigali: Five Realities Foreigners Discover After Arriving

Moving to Kigali: Five Realities Foreigners Discover After Arriving

13/03/2026
RCS yavuze ku mugororwa washatse gutoroka abanje kujya mu bwiherero bw’Urukiko i Kigali

RCS yavuze ku mugororwa washatse gutoroka abanje kujya mu bwiherero bw’Urukiko i Kigali

13/03/2026
Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda Gen.M. Muganga yoherereje ubutumwa uwa Jamaica

Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda Gen.M. Muganga yoherereje ubutumwa uwa Jamaica

13/03/2026
ADVERTISEMENT

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Muri Congo hari abarimu biyemeje kudasoza igihembwe nibadahembwa ibirarane bafitiwe birimo iby’umwaka ushize

Hemejwe urupfu rw’umusirikare wa mbere w’u Bufaransa wishwe kuva intambara ya Iran yatangira

Abarundi batahutse bavuye mu Rwanda bari bamazemo imyaka 10 barusigiye ubutumwa bwo kurushimira

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.