Imwe mu nzu zikorerwamo ibikorwa by’ubucuruzi mu kigo gitegerwamo imodoka (Gare) cya Musanze mu Karere ka Musanze, yafashwe n’inkongi y’umuriro, hahiramo ibicuruzwa byinshi byari biyirimo.
Iyi nkongi y’umuriro yadutse mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 20 Ugushyingo 2023, yafashe inyubako y’igorofa iherereye muri gare ya Musanze.
Iyi nyubako yafashwe n’inkongi, isanzwe ikoreramo ubucuruzi bw’ibicuruzwa bitandukanye nk’ibiribwa, imyambaro ndetse n’ibindi bicuruzwa, ndetse ikaba yakoreragamo ibiro by’ibigo by’ubucuruzi, birimo RFTC, Prime Insurence.
Iyi nyubako kandi isanzwe ikorerwamo ibikorwa byo gukwirakwiza amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba, yanakoreragamo inzu zicuruza amafunguro zizwi nka Resitora, zinatekeramo ayo mafunguro.
Bamwe mu bakorera muri ibi bice byo muri Gare ya Musanze, bavuga ko bakeka ko iyi nkongi yaba yatewe n’iturika rya gaze y’imwe muri resitora zikorera muri iyi nzu, ryahise rikongeza ibindi bice.
Ubwo iyi nkongi y’umuriro yadukaga, Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe kuzimya inkongi y’umuriro, ryihutiye kuhagera ritangira ibikorwa byo kuzimya uyu muriro.
RADIOTV10