Saturday, July 12, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Muri Sudani y’Epfo hazamutse ubwoba nyuma y’ifungwa rya Visi Perezida w’Igihugu

radiotv10by radiotv10
27/03/2025
in AMAHANGA, POLITIKI
0
Muri Sudani y’Epfo hazamutse ubwoba nyuma y’ifungwa rya Visi Perezida w’Igihugu
Share on FacebookShare on Twitter

Perezida wa Sudani y’Epfo, Salva Kiir yatanze itegeko ryo guta muri Yombi Visi Perezida Riek Machar, ibintu byazamuye ubwoba muri iki Gihugu ko byakubura intambara, ndetse Ambasade z’Ibihugu bimwe zikaba zasabye abaturage babyo kuva muri iki Gihugu inzira zikigendwa.

Abatavuga rumwe n’ubutegetsi muri Sudani y’Epfo, baravuga ko ibyakozwe na Perezida Salva Kiir byo guta muri yombi Visi Perezida we Riek Machar, bihabanye n’amasezerano y’amahoro yo muri 2018.

Ifungwa rya Riek Machar kandi ryatumye Ambasade za bimwe mu Bihugu muri Sudani y’Epfo, bisaba abaturage babyo bari muri iki Gihugu kukivamo kuko hari impungenge ko ibintu bishobora kuba bibi.

Perezida Kiir yatanze itegeko ryo guta muri yombi Visi Perezida we mu ijoro ryacyeye kuri uyu wa Gatatu, nk’uko bikubiye mu itangazo ryashyizwe hanze n’ishyaka rya Machar.

Abashinzwe kurinda umutekano wa Visi Perezida Machar kandi na bo bambuwe imbunda bajyanwa ahantu hatazwi nk’uko biri muri iri tangazo ryagiye hanze kuri uyu wa Kane.

Imodoka za Gisirikare z’ibifaru zigera muri 20 zinjiye mu rugo rwa Machar ruri i Juba mu Murwa Mukuru wa Sudani y’Epfp mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu ari na bwo yahitaga atabwa muri yombi.

Nicholas Haysom, Intumwa yihariye Ihagarariye Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye muri Sudani y’Epfo, yanenze iki gikorwa cyo guta muri yombi Visi Perezida.

Yagize ati “Iri joro abayobozi b’iki Gihugu bongeye gusubira mu makimbirane mu gihe gariho haterwa intambwe yo kuzana amahoro na Demokarasi.”

Ibiro bya za Ambasade z’Ibihugu bimwe muri iki Gihugu cya Sudani y’Epfo, byafunze imiryango, ndetse zibuza abakozi bazo kujya ku kazi, banasaba abaturage babyo kuva muri iki Gihugu mu gihe indege zikiri gukora ingendo.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

six − one =

Previous Post

U Rwanda rwitabiriye inama y’Akanama gashinzwe Amahoro n’Umutekano ku Isi yiga ku bya Congo

Next Post

Ngoma: Harumvikana imvugo zibusanye ku kibazo cy’uvuga ko isambu ye yubatswemo ibiro by’Akagari

Related Posts

Abacamanza barenga 100 muri Congo bagiye kwigaragambiriza imbere ya Minisiteri

Abacamanza barenga 100 muri Congo bagiye kwigaragambiriza imbere ya Minisiteri

by radiotv10
11/07/2025
0

Abacamanza babarirwa hejuru y’ijana bo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bigabije imihanda bajya kwigaragambiriza imbere ya Minisiteri ishinzwe Imari...

Abajenerali bakomeye muri Congo barimo uwigeze kuyobora FARDC baravugwaho umugambi wo gushaka guhirika Tshisekedi

Abajenerali bakomeye muri Congo barimo uwigeze kuyobora FARDC baravugwaho umugambi wo gushaka guhirika Tshisekedi

by radiotv10
10/07/2025
0

Lieutenant-Général Christian Tshiwewe wigeze kuba Umugaba Mukuru w’Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC), ubu akaba ari Umujyanama wa...

M23 yageneye ubutumwa Perezida wa Uganda ku cyemezo yafashe kikayinyura

M23 yageneye ubutumwa Perezida wa Uganda ku cyemezo yafashe kikayinyura

by radiotv10
10/07/2025
0

Ubuyobozi bwa AFC/M23 burashimira Perezida Yoweri Kaguta Museveni ku cyemezo yafashe cyo gufungura imipaka ihuza iki Gihugu cye na Repubulika...

IFOTO: Corneille Nangaa ukuriye AFC/M23 yahawe umugisha na Musenyeri

IFOTO: Corneille Nangaa ukuriye AFC/M23 yahawe umugisha na Musenyeri

by radiotv10
09/07/2025
0

Corneille Nangaa, Umuhuzabikorwa w’Ihuriro AFC/M23 ritavuga rumwe n’ubutegetsi buriho muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yitabiriye ibikorwa bya Kiliziya Gatulika...

Uwari Minisitiri muri Congo bwa mbere imbere y’Urukiko yahageze yakererewe

Uwari Minisitiri muri Congo bwa mbere imbere y’Urukiko yahageze yakererewe

by radiotv10
09/07/2025
0

Constant Mutamba wahoze ari Minisitiri w’Ubutabera muri Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ukurikiranyweho kunyereza miliyoni 19 USD yari...

IZIHERUKA

Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika
IMIBEREHO MYIZA

Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

by radiotv10
12/07/2025
0

LIBERATION vs INDEPENDENCE:

LIBERATION vs INDEPENDENCE:

11/07/2025
Abacamanza barenga 100 muri Congo bagiye kwigaragambiriza imbere ya Minisiteri

Abacamanza barenga 100 muri Congo bagiye kwigaragambiriza imbere ya Minisiteri

11/07/2025
Amakuru agezweho: Ubujurire bwa Kazungu wahamijwe kwica abarenga 10 bwateshejwe agaciro

Amakuru agezweho: Ubujurire bwa Kazungu wahamijwe kwica abarenga 10 bwateshejwe agaciro

11/07/2025
Amafoto ya mbere y’umuhanzikazi Clarisse Karasira ateruye ubuheta bwe

Amafoto ya mbere y’umuhanzikazi Clarisse Karasira ateruye ubuheta bwe

11/07/2025
BREAKING: Intumwa zirimo iz’u Rwanda, DRCongo, na America zahuriye ku meza y’ibiganiro i Doha

Eng.-Interior Ministers of Rwanda and DRC invited to Doha talks between Kinshasa and AFC/M23

11/07/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Ngoma: Harumvikana imvugo zibusanye ku kibazo cy’uvuga ko isambu ye yubatswemo ibiro by’Akagari

Ngoma: Harumvikana imvugo zibusanye ku kibazo cy’uvuga ko isambu ye yubatswemo ibiro by’Akagari

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

LIBERATION vs INDEPENDENCE:

Abacamanza barenga 100 muri Congo bagiye kwigaragambiriza imbere ya Minisiteri

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.