Muri Uganda haravugwa ibyabaye ku mukecuru byumvikana nk’ibitangaza bivugwa muri Bibiliya

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umukecuru w’imyaka 70 wo muri Uganda, yabyaye impanga z’abana babiri, ibintu byafashwe nk’igitangaza kizwi muri bibiliya ku witwa Sara wabyaye ari mu zabukuru.

Uyu mubyeyi witwa Safina Namukwaya, yibarutse aba bana b’impanga-umuhungu n’umukobwa, ku wa Gatatu w’iki cyumweru.

Izindi Nkuru

Dr. Edward Tamale Sali wakurikiranye uyu mubyeyi kugeza yibarutse, yabwiye itangazamakuru ko ibi bintu bidasanzwe, ariko ko yaba umubyeyi n’abana bavutse bose bameze neza cyane aho barimo kwitabwaho n’abaganga mu bitaro biherereye i Kampala, dore ko uyu mubyeyi akomoka mu giturage cya Masaka, mu birometero 120 uvuye mu murwa mukuru i Kampala.

Uyu mubyeyi yibarutse nyuma yo guterwa intanga, ubu ni we wahise aca agahigo ko kuba ari we mubyeyi wabyaye akuze ku Mugabane wa Afurika.

Mu kiganiro n’itangazamakuru, Safina yabwiye NTV ko yajyanywe ku bitaro yabyariyeho n’umugore w’inshuti ye.

Yagize ati “Simfite amagambo ahagije yo gushimira abaganga. Gutwita kwanjye kwanguye nabi kubera n’ubukene, nza kwigira inama yo gutelefona muganga (Sali) niwe wanyishyuriye imodoka yanzanye hano.”

Uyu mukecuru avuga ko byamushimishije kwibaruka impanga kuko yifuzaga abandi bana, dore ko yigeze gutwita inda ikavamo, ndetse akaba yari yarabyaye umwana muri 2020 ku myaka 67.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru