Abakora ibinyuranyije n’amategeko ku mupaka w’u Rwanda na DRCongo aba mbere bafatanywe 1.480$

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Rubavu, yakoze umukwabu wo gufata abakora akazi ko kuvunja amafaranga mu buryo bunyuranyije n’amategeko, ahafatiwe abantu bane bafite amafaranga arimo 1 480 USD na 413 650 Frw, bakoreshaga mu kuvunja ku mupaka uhuza u Rwanda na DRCongo.

Uyu mukwabu wabaye ku wa 29 Ugushyingo 2023, bakora aka kazi ko kumvunja amafaranga ku mupaka uhuza u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Izindi Nkuru

Bafatanywe kandi 552 650 y’amafaranga akoreshwa muri Congo, na yo bakoreshaga muri ubu buvanjayi bakora mu buryo butemewe n’amategeko.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba SP Bonaventure Twizere Karekezi, yavuze ko umukwabu nk’uyu uzakomeza, aboneraho kuburira abijanditse mu bikorwa nk’ibi.

Yagize ati “Ibi ni ibikorwa bizakomeza gushyirwamo imbaraga, hagamijwe kurwanya ubucuruzi bw’amafaranga butemewe. Turasaba abakora ubucuruzi bujyanye no kuvunjisha amafaranga gukurikiza amategeko n’amabwiriza yashyizweho birinda ingaruka zo kuba bafatwa babikora rwihishwa.”

ICYO AMABWIRIZA N’AMATEGEKO BITEGANYA

Amabwiriza rusange N° 42/2022 yo ku wa 13/04/2022 agenga imikoreshereze y’amadevize,  Ingingo ya 3 ivuga ko; abahuza bemewe ni bo bonyine bemerewe gukora ubucuruzi bujyanye n’imikoreshereze y’amadevize, hashingiwe ku mabwiriza rusange yabigenewe ya Banki Nkuru.

Ingingo ya 29, ikomeza ivuga ko; igikorwa cyo kugura cyangwa kugurisha amadevize nticyemewe mu gihe nibura rumwe mu mpande ziri muri icyo gikorwa atari umuhuza wemewe.

Mu gihe Ingingo ya 34 ivuga ko; igikorwa cyose cyo kutubahiriza ingingo z’aya Mabwiriza Rusange cyangwa izindi ngingo z’amategeko cyangwa amabwiriza gihanwa hakurikijwe amategeko cyangwa amabwiriza yabigenewe.

Itegeko Nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, Ingingo ya 223 ivuga ko; Umuntu wese, ku buryo ubwo ari bwo bwose, ucuruza cyangwa uvunja amafaranga y’Igihugu cyangwa amafaranga y’amahanga, mu buryo bunyuranyije n’amategeko, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’amezi atandatu (6) ariko kitarenze imyaka ibiri (2) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi magana abiri (200.000 FRW) ariko atarenze miliyoni eshatu (3.000.000 FRW) cyangwa kimwe gusa buri ibyo bihano.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru