Muri Vietnam hadutse indwara yandura ku muvuduko udasanzwe

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Indwara ya Dengue Fever ikwirakwizwa n’umubu, ikomeje gusanganwa abantu benshi muri Vietnam, aho mu cyumweru kimwe gusa, yasanganywe abantu ibihumbi 10.

Minisitiri w’Ubuzima muri Vietnam ivuga ko igipimo cy’ubwandu bw’iyi ndwara muri Vietnam, gikomeje kuzamuka, kuko cyiyongereyeho 42% by’uko cyari kimeze umwaka ushize.

Izindi Nkuru

Abantu 90 626 bamaze kwandura, barimo 76 848 bajyanywe mu bitaro, ndetse na 24 bitabye Imana bazize iyi ndwara yandura ku muvuduko uri hejuru.

Minisiteri y’Ubuzima muri iki Gihugu cya Vietnam ivuga ko ubwandu bw’iyi ndwara, bwiyongera mu gihe hariho ubushyuhe bwinshi ndetse no mu gihe hagwa imvura nyinshi, kimwe no mu gihe agace gatuwe cyane.

Umuyobozi w’Ibitaro by’Igihugu byo muri Hanoi, Dr Vu Minh Dien; yavuze ko iyo hari abantu bari kujyanwa mu bitaro, hanasuzumwa abandi benshi baba bagaragaje ibimenyetso by’umuriro mwinshi.

Ati “Mu bantu 1 000 bakekwaho iyi ndwara ya dengue fever, bagasuzumwa, 800 barayisanganwa buri munsi.”

Tran Thi Xuyen, umucuruzi w’imbuto wo mu isoko rimwe rito mu Ntara ya Son La, wasanganywe iyi ndwara, avuga ko atazi uburyo yayanduye, ndetse n’uburyo yayanduje bagenzi be.

Yagize ati “Nafashe imiti nahawe n’ibitaro by’iwacu mu Karere mu gihe cy’iminsi ine ariko umuriro wanga gushira, nza kwiyemeza kwijyana ku Bitaro, aho abaganga bavuze ko mfite dengue fever.”

Kugeza ubu ntiharaboneka imiti ivura ibimenyetso bine by’iyi ndwara, iterwa na virusi, igakwirakwizwa n’umubu, izwiho gutera umuriro mwinshi.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru