• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home Uncategorized

Musanze: Abarimo Umwarimu bafunzwe bakurikiranyweho kwiba inzoga z’imodoka yakoze impanuka

radiotv10by radiotv10
25/03/2022
in Uncategorized
3
Musanze: Ikamyo yuzuye byeri yakoze impanuka abaturage barahurura ngo barebe ko bakwica icyaka
Share on FacebookShare on Twitter

Abaturage batandatu barimo umwarimu, batawe muri yombi nyuma y’umukwabu wo gushaka abasahuye imodoka ya Bralirwa yakoreye impanuka mu Karere ka Musanze, inzoga zari ziyirimo zikanyanyagira mu muhanda, bigatuma abaturage baziraramo bakazinywa.

Aba bantu batawe muri yombi n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, rutangaza ko biyemerera ko bakoze iki cyaha bakanagisabira imbabazi.

Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), Dr Murangira B. Thierry yavuze ko aba baturage batandatu batawe muri yombi.

Dr Murangira yanaboneyeho kunenga aba baturage basahuye iriya modoka kandi ari ibyago byari bibaye kandi ko ibi bimaze kuba umuco kuko aho imodoka ikoze impanuka itwaye ibinyobwa, abantu bahita babyiraramo bakabyiba bashaka kubinywa.

Yavuze ko ubusanzwe mu muco nyarwanda, iyo umuntu akoze impanuka, abantu bihutira kumutabara aho kujya musahura.

Aba bantu bafatiwe mu gikorwa cyo gushakisha aba bantu ubwo inzego zajyaga gusaka mu ngo z’abaturage, bamwe bagasanganwa izo nzoga n’amakaziye.

Bamwe mu bafashwe, harimo umwarimu wigisha ku kigo cy’Urwunge rw’amashuri Busogo mu Karere ka Musanze, wasanganywe amakaziye mu rugo iwe.

Iyi mpanuka yabaye ku wa Kabiri tariki 22 Werurwe 2022, yabereye mu Mudugudu wa Kabaya mu Kagari ka Rubindi mu Murenge wa Gataraga, ubwo imodoka nini yari itwaye ibinyobwa bya Bralirwa birimo Mutzig na Primus.

Abaturage bo muri aka gace n’abari muri uyu muhanda Musanze- Rubavu, bahise birara mu makaziye y’izi nzoga, bashakamo amacupa akirimo inzoga ngo bazinywe.

RADIOTV10

Comments 3

  1. Theo says:
    4 years ago

    Mutavuze mwalimu ntimwabaho ariko? Mibuka ari we wabigishije kwandika ibyo mwandika?

    Reply
  2. John says:
    4 years ago

    Yari agiye kugarura abanyeshuri arenganurwe . Ntawe bitabaho asanze igaramye

    Reply
  3. Mukandayisenga Françoise says:
    4 years ago

    Rwose abo baturage nibarenganurwe kuko ibyabaye ntawe bitabaho kuko babonaga n’izindi zamenetse Kandi ataribo babiteye. Ubutabera nibubababarire ntabwo bazongera.

    Reply

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

two × 1 =

Previous Post

Urugendo rwo gushaka Rudasumbwa w’u Rwanda rwatangiye…Abasore 5 bazahagararira Iburasirazuba (AMAFOTO)

Next Post

Ruhango: MTN mu mushinga wa Miliyoni 12 wo guha abaturage amazi asukuye yo kunywa

Related Posts

Mu mupira w’amaguru w’abagore mu Rwanda barabyinira ku rukoma

Mu mupira w’amaguru w’abagore mu Rwanda barabyinira ku rukoma

by radiotv10
18/05/2026
0

Umupira w’amaguru w’abari n’abategarugori urabyinira ku rukoma kubera amafaranga ari gushyirwamo, guhera ku bihembo amakipe ari gutsindira. Mu kiciro cya...

How to spend money wisely and build a better financial future

How to spend money wisely and build a better financial future

by radiotv10
07/05/2026
0

Most people think their future depends on how much money they will make one day. But in reality, your future...

Ubutumwa bwa Komiseri muri FPR-Inkotanyi bunenga abayobozi baranduye imyaka y’abaturage

Ubutumwa bwa Komiseri muri FPR-Inkotanyi bunenga abayobozi baranduye imyaka y’abaturage

by radiotv10
30/03/2026
0

Komiseri mu Muryango FPR-Inkotanyi, Habonimana Charles yanenze abayobozi bo mu Karere ka Nyarugenge baranduye ibishyimbo by’abaturage, avuga ko ibyemezo nk’ibi...

Ubujurure bwa Gasogi Utd bwatewe ubwatsi

Ubujurure bwa Gasogi Utd bwatewe ubwatsi

by radiotv10
26/03/2026
0

Nyuma yuko Gasogi utd itewe mpaga y’ibitego 3-0 n’amande ya miliyoni 2 Frw nyuma yo kubura ku kibuga cya Stade...

Irebere amafoto y’ingenzi y’ibirori by’imbonekarimwe bya Basketball byitabiriwe na Perezida Kagame n’abandi banyacyubahiro n’ibyamamare

Irebere amafoto y’ingenzi y’ibirori by’imbonekarimwe bya Basketball byitabiriwe na Perezida Kagame n’abandi banyacyubahiro n’ibyamamare

by radiotv10
17/02/2026
0

Perezida Paul Kagame yarebye umukino wa NBA All-Star Game uhuza abakinnyi bakomeye muri Shampiyona ya Basketball muri Leta Zunze Ubumwe...

Next Post
Ruhango: MTN mu mushinga wa Miliyoni 12 wo guha abaturage amazi asukuye yo kunywa

Ruhango: MTN mu mushinga wa Miliyoni 12 wo guha abaturage amazi asukuye yo kunywa

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Umuhanzikazi France Mpundu nyuma yo kwambikwa impeta yahishuye ko agiye kwibaruka imfura

AFC/M23 iravuga ko igihe kigeze ngo igire icyo ikora kuko ibintu byafashe intera

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.