Musanze: Abarimo Umwarimu bafunzwe bakurikiranyweho kwiba inzoga z’imodoka yakoze impanuka

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Abaturage batandatu barimo umwarimu, batawe muri yombi nyuma y’umukwabu wo gushaka abasahuye imodoka ya Bralirwa yakoreye impanuka mu Karere ka Musanze, inzoga zari ziyirimo zikanyanyagira mu muhanda, bigatuma abaturage baziraramo bakazinywa.

Aba bantu batawe muri yombi n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, rutangaza ko biyemerera ko bakoze iki cyaha bakanagisabira imbabazi.

Izindi Nkuru

Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), Dr Murangira B. Thierry yavuze ko aba baturage batandatu batawe muri yombi.

Dr Murangira yanaboneyeho kunenga aba baturage basahuye iriya modoka kandi ari ibyago byari bibaye kandi ko ibi bimaze kuba umuco kuko aho imodoka ikoze impanuka itwaye ibinyobwa, abantu bahita babyiraramo bakabyiba bashaka kubinywa.

Yavuze ko ubusanzwe mu muco nyarwanda, iyo umuntu akoze impanuka, abantu bihutira kumutabara aho kujya musahura.

Aba bantu bafatiwe mu gikorwa cyo gushakisha aba bantu ubwo inzego zajyaga gusaka mu ngo z’abaturage, bamwe bagasanganwa izo nzoga n’amakaziye.

Bamwe mu bafashwe, harimo umwarimu wigisha ku kigo cy’Urwunge rw’amashuri Busogo mu Karere ka Musanze, wasanganywe amakaziye mu rugo iwe.

Iyi mpanuka yabaye ku wa Kabiri tariki 22 Werurwe 2022, yabereye mu Mudugudu wa Kabaya mu Kagari ka Rubindi mu Murenge wa Gataraga, ubwo imodoka nini yari itwaye ibinyobwa bya Bralirwa birimo Mutzig na Primus.

Abaturage bo muri aka gace n’abari muri uyu muhanda Musanze- Rubavu, bahise birara mu makaziye y’izi nzoga, bashakamo amacupa akirimo inzoga ngo bazinywe.

RADIOTV10

Comments 3

  1. Theo says:

    Mutavuze mwalimu ntimwabaho ariko? Mibuka ari we wabigishije kwandika ibyo mwandika?

  2. John says:

    Yari agiye kugarura abanyeshuri arenganurwe . Ntawe bitabaho asanze igaramye

  3. Rwose abo baturage nibarenganurwe kuko ibyabaye ntawe bitabaho kuko babonaga n’izindi zamenetse Kandi ataribo babiteye. Ubutabera nibubababarire ntabwo bazongera.

Leave a Reply to John Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru