Friday, July 4, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Ruhango: MTN mu mushinga wa Miliyoni 12 wo guha abaturage amazi asukuye yo kunywa

radiotv10by radiotv10
25/03/2022
in MU RWANDA
0
Ruhango: MTN mu mushinga wa Miliyoni 12 wo guha abaturage amazi asukuye yo kunywa
Share on FacebookShare on Twitter

Sosiyete icuruza serivisi z’Itumanaho n’ikoranabuhanga ya MTN Rwanda, ku bufatanye n’umushinga Living Water International-Rwanda, bagiye guha imiryango 500 yo mu Karere ka Ruhango amazi asukuye yo kunywa azajya aboneka hifashishijwe imashini ebyiri zifite agaciro ka Miliyoni 12 Frw.

Ni igikorwa cyashimangiwe kuri uyu wa Gatanu tariki 25 Werurwe ubwo MTN yasinyanaga amasezerano y’ubufatanye (MoU) n’uyu mushinga Living Water International-Rwanda.

Ku ikubitiro imiryango 50 yo mu Karere ka Ruhango igiye guhabwa amazi aho biteganyijwe ko iki gikorwa kizatangira guhera tariki 30 Kamena 2022.

George Kagabo, Umuyobozi ushinzwe tekinike muri MTN Rwanda, nyuma y’umuhango wo gusinya aya masezaro, yavuze ubusanzwe abaturage ari umuryango w’iyi sosiyete ya MTN, bikaba ari “iby’agaciro ko tugira uruhare mu iterambere ryabo rirambye.”

Yavuze ko iki gikorwa cyo gusakaza amazi asukuye kiri mu bisanzwe bikorwa mu kuzamura imibereho y’abaturage, bakaba bizeye ko iki gikorwa kizagira uruhare mu guhindura ubuzima bwiza bw’abaturage bajyaga bagorwa no kubona amazi meza yo kunywa.

Yanavuze kandi ko ubu buryo buzifashisha imashini zizajya zikura amazi asukuye mu butaka, rizanagira uruhare mu kubungabunga ibidukikije.

Yagize ati “Ku bw’ibyo turashimira Living Water Rwanda ku bwo gukorana natwe mu guhindurira imibereho umuryango mugari muri Ruhango.”

MTN-Rwanda imaze iminsi inatangije ubukangurambaga bwiswe “Biva MoMo tima” bunakomeje gutuma abakiliya b’iyi sosiyete bagerwaho n’ibikorwa by’urukundo kandi banagira amahirwe yo gutombora ibihembo bitandukanye.

Bamwe mu bakozi ba MTN Rwanda batangije uyu mushinga
Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango, Habarurema Valens yishimiye iki gikorwa

#####

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

19 + 6 =

Previous Post

Musanze: Abarimo Umwarimu bafunzwe bakurikiranyweho kwiba inzoga z’imodoka yakoze impanuka

Next Post

Nyamasheke: Imiryango 8 y’inzu y’ubucuruzi yafashwe n’inkongi irashya irakongoka

Related Posts

Abacururiza mu isoko rya Kabarondo nyuma y’igihe barira ayo kwarika ubu barabyinira ku rukoma

Abacururiza mu isoko rya Kabarondo nyuma y’igihe barira ayo kwarika ubu barabyinira ku rukoma

by radiotv10
03/07/2025
0

Abacururiza mu isoko rya Kabarondo mu Karere ka Kayonza bari bamaze igihe bataka ibibazo uruhuri baterwaga n’aho bacururizaga, ubu bari...

Hazafatwa imboni z’amaso, intoki zose,…: Ibindi ku irangamuntu-Koranabuhanga igiye gutangira gutangwa mu Rwanda

Eye scans, fingerprints to be collected,…: New digital ID to be rolled out in Rwanda

by radiotv10
03/07/2025
5

The National Identification Agency (NIDA) in Rwanda has announced plans to launch a new digital national ID that will include...

Bubakiwe isoko rishya rinagezweho ariko bamaze umwaka baricururizamo bafite amaganya

Bubakiwe isoko rishya rinagezweho ariko bamaze umwaka baricururizamo bafite amaganya

by radiotv10
03/07/2025
0

Abacururiza imbuto n’imboga mu isoko rya Kariyeri riherereye mu mjyi wa Musanze, bataka ibihombo bavuga ko baterwa n'uko bashyizwe mu...

Rubavu: Bashingiwe amapoto none imyaka ibaye ibiri bategereje amashanyarazi barahebye

Rubavu: Bashingiwe amapoto none imyaka ibaye ibiri bategereje amashanyarazi barahebye

by radiotv10
02/07/2025
0

Bamwe mu batuye mu Murenge wa Nyundo mu Karere ka Ruvavu, bavuga ko Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ingufu REG cyabashingiye amapoto...

Bahawe ‘Saza Neza’ bibaha icyizere cyo kuramba bayamburwa batazi ikibiteye none bagiye gusaza nabi

Bahawe ‘Saza Neza’ bibaha icyizere cyo kuramba bayamburwa batazi ikibiteye none bagiye gusaza nabi

by radiotv10
01/07/2025
0

Bamwe mu bageze mu izabukuru bo mu Murenge wa Gikundamvura mu Karere ka Rusizi, bavuga ko amafaranga bari batangiye guhabwa...

IZIHERUKA

Abacururiza mu isoko rya Kabarondo nyuma y’igihe barira ayo kwarika ubu barabyinira ku rukoma
IMIBEREHO MYIZA

Abacururiza mu isoko rya Kabarondo nyuma y’igihe barira ayo kwarika ubu barabyinira ku rukoma

by radiotv10
03/07/2025
0

Baltasar wavuzweho cyane ku mbuga nkoranyambaga hamenyekanye icyemezo yafatiwe n’Urukiko

Baltasar wavuzweho cyane ku mbuga nkoranyambaga hamenyekanye icyemezo yafatiwe n’Urukiko

03/07/2025
AMAFOTO: APR FC irimo amasura mashya yatangiye imyitozo

AMAFOTO: APR FC irimo amasura mashya yatangiye imyitozo

03/07/2025
Hazafatwa imboni z’amaso, intoki zose,…: Ibindi ku irangamuntu-Koranabuhanga igiye gutangira gutangwa mu Rwanda

Eye scans, fingerprints to be collected,…: New digital ID to be rolled out in Rwanda

03/07/2025
Perezida Trump yahaye Hamas inama z’icyatuma intambara yayo na Israel irangira burundu

Perezida Trump yahaye Hamas inama z’icyatuma intambara yayo na Israel irangira burundu

02/07/2025
Umukinnyi ukomoka muri America umaze iminsi atanga ibyishimo mu Rwanda yamaze kuba Umunyarwanda bidasubirwaho

Umukinnyi ukomoka muri America umaze iminsi atanga ibyishimo mu Rwanda yamaze kuba Umunyarwanda bidasubirwaho

02/07/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Nyamasheke: Imiryango 8 y’inzu y’ubucuruzi yafashwe n’inkongi irashya irakongoka

Nyamasheke: Imiryango 8 y’inzu y’ubucuruzi yafashwe n’inkongi irashya irakongoka

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Abacururiza mu isoko rya Kabarondo nyuma y’igihe barira ayo kwarika ubu barabyinira ku rukoma

Baltasar wavuzweho cyane ku mbuga nkoranyambaga hamenyekanye icyemezo yafatiwe n’Urukiko

AMAFOTO: APR FC irimo amasura mashya yatangiye imyitozo

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.