Musanze: Babiri barohamye bakaburirwa irengero babonetse nyuma y’iminsi 4 barapfuye

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Abantu babiri bari baburiwe irengero ubwo habaga impanuka y’ubwato bwarohamye mu Kiyaga cya Ruhondo, imirambo yabo yabonetse nyuma y’iminsi ine.

Ba nyakwigendera bombi b’abagore, bari baburiwe irengero mu mpera z’icyumweu gishize tariki 19 Gashyantare 2022 ubwo ubwato bwari bubajyanye ku isoko rya Nyanga mu Murenge wa Kinoni mu Karere ka Burera bwarohamaga mu Kiyaga cya Ruhondo.

Izindi Nkuru

Inzego zirimo Polisi zari zatangiye igikorwa cyo gushakisha aba bantu babiri bari baburiwe irengero kugeza uyu munsi ubwo imirambo yabonekaga ku nkombe z’iki Kiyaga.

SP Alexis Ndayisenga, Umuhuzabikorwa w’ibikorwa bihuza Polisi n’Abaturage mu Ntara y’Amajyaruguru, yatangaje ko imirambo y’aba bantu yabonetse.

Yavuze ko kuva bariya bantu babiri Babura, Polisi yahise itangira igikorwa cyo gushakisha aba bantu.

Yagize ati “Umuhengeri ushobora kubajyana ahandi ariko hagati y’iminsi ibiri n’ine bashobora kuzamuka ari ko byagenze kuko aho baguye si ho babonetse nubwo ari hafi aho.”

Aba bantu babiri ari bo Dusengimana Beatrice w’imyaka 31 na Nyiramacyababo Angelique w’imyaka 35, aho yabonekeye ku gice giherereye mu Kagari ka Kigabiro mu Murenge wa Gashaki.

Polisi itangaza ko imirambo yabo yari yatangiye kwangirika, ikaba yahise ijyanwa ku Bitaro bya Ruhengeri.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru