Musanze: Bashenguwe n’umuturanyi wabo babyutse bagasanga yapfuye bakeka ko yishwe akubiswe ishoka mu mutwe

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Abaturage bo mu Kagari Nyabigoma mu Murenge wa Kinigi mu Karere ka Musanze, basanze umurambo w’umugabo wari utuye muri aka gace bigaragara ko yishwe akubiswe ikintu mu mutwe.

Uyu mugabo yabonetse mu Gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 11 Werurwe 2022 mu gihe muri aka Karere ka Musanze hari haherutse kubone undi murambo w’umugabo wabotse tariki 03 Werurwe usanzwe mu mugezi wa Susa.

Izindi Nkuru

Uyu mugabo wabonetse kuri uyu wa Gatanu, yitwa Munyakazi Emmanuel, aho umurambo we bawusanze mu Mudugudu wa Rebero mu Kagari ka Nyabigoma.

Umurambo w’uyu mugabo wari ufite imyaka 43 y’amavuko, wabonetse mu kayira ko mu rusisiro rwa karindi kagana aho yari asanzwe atuye.

Abaturage bageze bwa mbere kuri nyakwigendera, babwiye Umunyamakuru wa RADIOTV10 ko bigaragara ko yakubiswe ikintu mu mutwe gishobora kuba ari ishoka.

Abatuye muri aka gace, bavuga ko atari ubwa mbere havuzwe urugomo nk’uru, gusa bakavuga ko bashenguwe n’uyu mugabo kuko yari asanzwe ari umunyamahoro.

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacya RIB rwahise rutangira iperereza kugira ngo hamenyekane icyaba cyateye uru rupfu ndetse n’umurambo wa nyakwigendera ukaba wajyanywe ngo ukorerwe isuzuma.

Abaturage bo muri aka gace bashenguwe n’urupfu rwa nyakwigendera

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru