Musanze: Bibye mudasobwa ihishemo Miliyoni 1Frw batabizi bayibafatana bari kuyishakira umukiliya

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Polisi ikorera mu Karere ka Musanze yagaruje hafi Miliyoni 1 Frw y’umucuruzi wari warayahishe mu cyuma cya mudasobwa ikaza kwibwa n’abantu bari babizi, bakaza gufatwa bari kuyishakira umukiliya.

Aya mafaranga angana n’ibihumbi 996 Frw, yari yibanywe n’ibikoresho by’umucuruzi witwa Nshimiyimana Emmanuel utuye mu Mudugudu wa Bukane, Akagari ka  Cyabagarura, mu Murenge wa Cyuve mu karere ka Musanze,

Izindi Nkuru

Ushinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n’abaturage mu Ntara y’Amajyaruguru, Superintendent of Police (SP) Alex Ndayisenga yavuze ko abafashwe ari Ishimwe Emmanuel w’imyaka 26, na Tuyizere w’imyaka 26.

Aba bombi bafashwe nyuma y’amakuru yatanzwe n’umucuruzi wibwe, wahamagaye Polisi akayimenyesha ko yibwe amafaranga ndetse n’ibikoresho bitandukanye, akanavuga ko akeka uwitwa Tuyizere warindaga inzu yakoreragamo ndetse n’inshuti ye magara yitwa Ishimwe.

SP Alex Ndayisenga yagize ati “Polisi yahise itangira gukurikirana, nibwo yafatiye uyu Ishimwe mu Murenge wa Muhoza wahise ajya kubereka uyu Tuyisenge aho ari, basanga ari gushaka abamugurira ibyo bikoresho byibwe mu murenge wa Kinigi.”
Yavuze ko aba bibye ibi bikoresho batari bazi ko byashyizwemo ariya mafaranga yari yarabitswe n’uyu mucuruzi mu cyuma cya mudasobwa kizwi nka CPU kuko bagifunguye bakayasangamo.

SP Ndayisenga yagiriye inama abantu bose bifuza gutwara iby’abandi kubireka kuko birangira bafashwe kandi bagafungwa igihe kirekire muri gereza, anaboneraho kugira inama abaturage kujya bicungira umutekano bafatanyije n’inzego  z’umutekano kandi bakajya basuzuma ko inzu zabo zifunze neza cyane cyane iz’ubucuruzi.

Abafashwe bashyikirijwe urwego rw’ubugenzacyaha (RIB) rukorera kuri sitasiyo ya Polisi ya Cyuve ngo hakurikizwe amategeko.

 

ICYO ITEGEKO RIVUGA

Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange  Ingingo ya 166 ivuga ko  Umuntu wese uhamijwe n’urukiko icyaha cyo kwiba, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe (1) ariko kitarenze imyaka ibiri (2) ,ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni ebyiri (2.000.000 FRW), imirimo y’inyungu rusange mu gihe cy’amezi atandatu (6) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Ingingo ya 167 ivuga ko ibihano ku cyaha cyo kwiba byikuba kabiri iyo uwibye yakoresheje guca icyuho, kurira cyangwa yakoresheje igikoresho icyo aricyo cyose gifungura aho utemerewe kwinjira, kwiba byakozwe mu nzu ituwemo cyangwa isanzwe ibamo abantu cyangwa mu nyubako ziyikikije, kwiba byakozwe nijoro, kwiba byakozwe n’abantu barenze umwe.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru