Sunday, January 25, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Musanze: Hari abajya ku irimbi bakihindura abazimu bakahamburira abaturage bakanafata ku ngufu abagore

radiotv10by radiotv10
18/01/2022
in MU RWANDA
0
Musanze: Hari abajya ku irimbi bakihindura abazimu bakahamburira abaturage bakanafata ku ngufu abagore
Share on FacebookShare on Twitter

Abaturage bo mu Kagari ka Bukinanyana mu Murenge wa Cyuve mu Karere ka Musanze barataka urugomo bakorerwa n’abantu baza kwihisha ku irimbi ubundi bakihindura abazimu kugira ngo bambure abahise n’abagenzi ndetse bakanafata ku ngufu abagore.

Aba baturage bavuga ko barembejwe n’aba bajura bihindura abazimu ku irimbi rya Bukinanyana ubundi bakabambura ibyo bafite ku buryo uhirahiye kuhaca saa kumi n’ebyiri z’umugoroba aba asa n’uwiyahuye.

Umwe mu baturage avuga ko no mu minsi ya vuba ishize hari umuturage w’umugore uherutse kuhagirirwa nabi.

Uyu muturage avuga ko uwo mugore wari uherutse no gusezerana, yafatiwe ku ngufu n’aba bantu bihindura abazimu kuri ririya rimbi.

Agira ati “Iyo bigeze saa kumi n’ebyiri ntabwo wahaca kuko barahamburira cyane. Bakitwaza ngo ni abazimu ba hano mu irimbi.”

Undi muturage umaze imyaka ibiri atuye hafi y’iri rimbi, avuga ko inshuro nyinshi yumva abantu bahamburiwe n’abahafatiwe ku ngufu.

Undi na we wahamburiwe agira ati “Uhaca ari mu mwijima wabona nk’icyo kintu cyambaye supaneti ugahira wiruka igare ukarita.”

Aba baturage bavuga ko nubwo batarabona amaso ku maso aba bantu kuko baba bihinduranyije biyita abazimu ariko bakeka ko ari abasanzwe bakora akazi ko kuragira amatungo [abashumba] bo muri aka gace.

Umuyobozi w’Akarere ka Musanze, Lamuri Janvier avuga ko ikibazo cy’umutekano mucye kigaragara ku irimbi rya Bukinanyana kimwe n’ahandi mu mujyi wa Musanze cyahagurukiwe ariko ngo kuko kuri iri irimbi rya Bukinanyana hari ikibazo cyihariye hagiye gushyirwa imbaraga kurushaho.

Ati “Harajya mu hagomba gushyirwa imbaraga nk’uko tugenda tuzongera n’ahandi. Turavugana n’ubuyobozi bw’Umurenge wa Cyuve na bo bashyiremo imbaraga kuba harimo kugaragara icyo cyuho. Bigomba guhita bikorwa.”

Lamuri Janvier kandi yagarutse ku cyifuzo cy’abaturage cyo gushyirirwaho amatara yo ku muhanda, avuga ko iyi gahunda isanzwe ihari kandi yatangiye ndetse ko aya matara azashyirwa ku muhanda uva mu mujyi wa Musanze kugeza ku mupaka wa Cyanika uhuza u Rwanda na Uganda.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

two × three =

Previous Post

Huye: Umugabo akurikiranyweho kwica ateye icyuma mugenzi we bapfuye indaya

Next Post

Gicumbi: Nyuma y’uko impanuka y’igare ihitanye babiri Akarere kahise gafatira ibyemezo Abanyonzi

Related Posts

Ibivugwa ku biri kugarukwaho cyane by’umusore uba muri America wagongeye mugenzi we muri Kigali agapfa

Ibivugwa ku biri kugarukwaho cyane by’umusore uba muri America wagongeye mugenzi we muri Kigali agapfa

by radiotv10
25/01/2026
0

Umusore witwa Mugisha Gakuba David uba muri Leta Zunze Ubumwe za America, ari mu maboko y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) akurikiranyweho...

Perezida Kagame yahaye inshingano Abasirikare bakuru babiri barimo uwagizwe Umupilote we

Perezida Kagame yahaye inshingano Abasirikare bakuru babiri barimo uwagizwe Umupilote we

by radiotv10
25/01/2026
0

Perezida Paul Kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, yahaye inshingano abasirikare babiri barimo Brig Gen Godfrey Gasana, wagizwe Umupilote...

Ibiza byaje bibatunguye byashyize imibereho yabo mu ihurizo rikomeye

Ibiza byaje bibatunguye byashyize imibereho yabo mu ihurizo rikomeye

by radiotv10
24/01/2026
0

Abaturage bo mu Murenge wa Save, mu Karere ka Gisagara, baravuga ko bahuye n’ikibazo gikomeye mu buhinzi nyuma yuko urubura...

Hahishuwe byinshi byirengagizwa bituma urubyiruko rukomeza gutsikamirwa n’ubushomeri biruturutseho

Hagaragajwe igipimo gishya cy’ubushomeri mu rubyiruko rw’u Rwanda no ku bandi

by radiotv10
24/01/2026
0

Imibare y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare-NISR, igaragaza ko mu gihembwe cya kane cya 2025, ubushomeri mu rubyiruko bwagabanutseho 3% kuko bwageze kuri...

Rubavu: Bashimira uburyo Leta yabatekerejeho ikabunganira ariko n’ubundi barakikoreye umutwaro

Rubavu: Bashimira uburyo Leta yabatekerejeho ikabunganira ariko n’ubundi barakikoreye umutwaro

by radiotv10
24/01/2026
0

Bamwe mu bahinzi bo mu Murenge wa Kanama mu Karere ka Rubavu bavuga ko nubwo bashyiriweho nkunganire ya Leta ku...

IZIHERUKA

Ibivugwa ku biri kugarukwaho cyane by’umusore uba muri America wagongeye mugenzi we muri Kigali agapfa
MU RWANDA

Ibivugwa ku biri kugarukwaho cyane by’umusore uba muri America wagongeye mugenzi we muri Kigali agapfa

by radiotv10
25/01/2026
0

Perezida Kagame yahaye inshingano Abasirikare bakuru babiri barimo uwagizwe Umupilote we

Perezida Kagame yahaye inshingano Abasirikare bakuru babiri barimo uwagizwe Umupilote we

25/01/2026
Ibiza byaje bibatunguye byashyize imibereho yabo mu ihurizo rikomeye

Ibiza byaje bibatunguye byashyize imibereho yabo mu ihurizo rikomeye

24/01/2026
Hahishuwe byinshi byirengagizwa bituma urubyiruko rukomeza gutsikamirwa n’ubushomeri biruturutseho

Hagaragajwe igipimo gishya cy’ubushomeri mu rubyiruko rw’u Rwanda no ku bandi

24/01/2026
Rubavu: Bashimira uburyo Leta yabatekerejeho ikabunganira ariko n’ubundi barakikoreye umutwaro

Rubavu: Bashimira uburyo Leta yabatekerejeho ikabunganira ariko n’ubundi barakikoreye umutwaro

24/01/2026
Abanyamakurukazi b’amazina azwi mu Rwanda basangije abantu amafoto bishimira igihe bamaze bakorana

Abanyamakurukazi b’amazina azwi mu Rwanda basangije abantu amafoto bishimira igihe bamaze bakorana

24/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Gicumbi: Nyuma y’uko impanuka y’igare ihitanye babiri Akarere kahise gafatira ibyemezo Abanyonzi

Gicumbi: Nyuma y’uko impanuka y'igare ihitanye babiri Akarere kahise gafatira ibyemezo Abanyonzi

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Ibivugwa ku biri kugarukwaho cyane by’umusore uba muri America wagongeye mugenzi we muri Kigali agapfa

Perezida Kagame yahaye inshingano Abasirikare bakuru babiri barimo uwagizwe Umupilote we

Ibiza byaje bibatunguye byashyize imibereho yabo mu ihurizo rikomeye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.