Musanze: Imodoka yatobotse ipine irenga umuhanda igonga abarimo umubyeyi wari ufite impinja ebyiri

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Imodoka yakoreye impanuka mu Murenge wa Muko mu Karere ka Musanze, ubwo yatobokaga ipine igata umuhanda igonga abantu barimo umugore wari ufite abana babiri b’impanga umwe ahasiga ubuzima.

Iyi mpanuka yabaye kuri iki Cyumweru tariki 21 Kanama 2022, ubwo iyi modoka yari utwawe n’umugabo utavuga Ikinyarwanda, yatobokaga ipine igahita yinjira mu mukono w’abanyamaguru.

Izindi Nkuru

Iyi modoka ifite plaque RAD 690 Z, yari itwaye n’umugabo wavugaga Ikiswahili, yagoze umukecuru umwe, abadamu babiri barimo uwari ufite abana babiri b’impanga, umwe muri abo bana akaba yahise yitaba Imana.

Ababonye iyi mpanuka, bavuga ko iyi modoka yavaga mu Karere ka Nyabihu yerecyeza mu Mujyi wa Musanze, ari na bwo yaje gutobokesha ipine igahita ita umurongo wayo, igahita yerecyeza mu nzira y’abanyamaguru ari na bwo yahitaga igonga aba bantu.

Abamotari bahise bagera aha, bahise bajyana aba bantu kwa muganga ariko amakuru yaje kumenyekana ni uko umwana umwe muri aba babiri wari ufite amezi arindwi, yitabye Imana.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda ishami rishinzwe Umutekano wo mu Muhanda, SSP Irene Irere, yemeje iby’iyi mpanuka, avuga ko iyi modoka yagonze aba baturage, yabasanze mu mukono wabo w’abanyamaguru.

Muri uyu Murenge wa Muko kandi haherutse kuba impanuka yaturutse ku modoka y’ikamyo ndetse n’iya RDF zabangamiye umunyegare wari utwaye abana babiri, agahita azigwamo bariya bana babiri bagakomereka barimo uwakomeretse bikabije.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru