FARDC na Maï-Maï bavugwa mu bucuruzi bwa Zahabu inyura mu Bihugu birimo u Rwanda

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Imyanzuro kuri Raporo y’inzobere z’Umuryango w’Abibumbye, ku bibazo by’umutekano mucye wo mu Burasirazuba bwa DRC, igaruka ku bikwiye gukorwa ku ngingo zinyuranye zirimo kuba FARDC na Maï-Maï bari mu bucuruzi bwa Zahabu, ijyanwa gucuruzwa muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu ibanje kunyura mu Bihugu birimo u Rwanda n’u Burundi.

Inyandiko dukesha Leo Njo Leo News ku isesengura ryakozwe na Didier Amani SANGARA NTALE, ivuga ko iyi raporo y’inzobere za UN yagiye hanze tariki 03 Gicurasi 2022 igasuzumwa Tariki 13 Gicurasi n’Akanama gashinzwe amahoro n’umutekano ku Isi.

Izindi Nkuru

Iri sesengura rigaruka ku kuba iyi raporo yaremeje ko u Rwanda ruri inyuma y’ibikorwa by’umutekano mucye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ngo ariko ko Perezida Paul Kagame na we afite uburenganzira “bwo kurinda ubusugire bw’Igihugu cye ibitero by’abasize bakoze Jenoside Yakorewe Abatutsi (FDLR) kandi ko atategereza ko binjira mu Gihugu cye.”

Ku bijyanye n’imyanzuro kuri iyi raporo, iri sesengura rigaruka kuri buri gikorwa nko ku bijyanye no kuba umutwe wa M23 warubuye imirwano, rikavuga ko yayubuye kuko Leta ya Congo itigeze yubahiriza amasezerano y’imishyikirano yagiranye na M23 tariki 12 Ukuboza 2013

Umwanzuro kuri iyi ngingo, uvuga ko Guverinoma ya Congo ikwiye kubahiriza aya masezerano kandi ikemera ko habaho ibindi biganiro bishya hagati yayo na M23.

Igaruka kandi ku bucuruzi bunyuranyije n’amategeko bwa Zahabu muri bice binyuranye bya Kivu y’Epfo birimo Bukavu, Uvira, Baraka, Fizi na Tanganyika, aho bivugwa ko ubwo bucuruzi bukorwa n’abacuruzi b’Abarundi n’Abanya-Tanzania, aho babanza kuyinyuza mu Burundi, mu Rwanda no muri Tanzania ubundi ikabona kujyanwa muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu ifite uruhushya rwa CIRGL.

Ngo hari n’ubucuruzi bwa Zahabu ya Muchacha bukorwa n’umutwe wa Maï-Maï n’igisirikare cya FARDC na yo igenda ifite uruhushya rwa CIRGL n’icyemezo cya Congo.

Ku bijyanye n’ubu bucuruzi, impunguke za UN zanzure ko Guverinoma ya Congo igomba gukora ubugenzuzi bw’amashyirahamwe akora ubucuruzi bwa Zahabu ahitwa Baraka ndetse n’uburyo igurishwa muri Uvira na Bukavu kugira ngo harebwe niba bikorwa mu buryo bwubahirije amategeko ndetse ko buhuje n’amabwiriza ya CIRGL.

Ngo hagomba kandi gushyirwaho uburyo bwo kumenya inzira zose Zahabu icuruzwa ku burenganzira bwa CIRGL muri Terirwari ya Mombasa ndetse na Muchacha.

Iyi raporo kandi igaruka ku mitwe ya ADF na CODECO ikomeje gutegura no gukora ibitero bihitana ubuzima bw’abatuarage, aho izi nzobere zisaba Leta ya Congo, kongerera ingufu igisirikare cyayo ariko kandi ikanibuka gukangurira abaturage kugira uruhare mu bikorwa byo kurwanya iyi mitwe.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru