Friday, July 11, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

FARDC na Maï-Maï bavugwa mu bucuruzi bwa Zahabu inyura mu Bihugu birimo u Rwanda

radiotv10by radiotv10
22/08/2022
in MU RWANDA
0
FARDC na Maï-Maï bavugwa mu bucuruzi bwa Zahabu inyura mu Bihugu birimo u Rwanda
Share on FacebookShare on Twitter

Imyanzuro kuri Raporo y’inzobere z’Umuryango w’Abibumbye, ku bibazo by’umutekano mucye wo mu Burasirazuba bwa DRC, igaruka ku bikwiye gukorwa ku ngingo zinyuranye zirimo kuba FARDC na Maï-Maï bari mu bucuruzi bwa Zahabu, ijyanwa gucuruzwa muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu ibanje kunyura mu Bihugu birimo u Rwanda n’u Burundi.

Inyandiko dukesha Leo Njo Leo News ku isesengura ryakozwe na Didier Amani SANGARA NTALE, ivuga ko iyi raporo y’inzobere za UN yagiye hanze tariki 03 Gicurasi 2022 igasuzumwa Tariki 13 Gicurasi n’Akanama gashinzwe amahoro n’umutekano ku Isi.

Iri sesengura rigaruka ku kuba iyi raporo yaremeje ko u Rwanda ruri inyuma y’ibikorwa by’umutekano mucye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ngo ariko ko Perezida Paul Kagame na we afite uburenganzira “bwo kurinda ubusugire bw’Igihugu cye ibitero by’abasize bakoze Jenoside Yakorewe Abatutsi (FDLR) kandi ko atategereza ko binjira mu Gihugu cye.”

Ku bijyanye n’imyanzuro kuri iyi raporo, iri sesengura rigaruka kuri buri gikorwa nko ku bijyanye no kuba umutwe wa M23 warubuye imirwano, rikavuga ko yayubuye kuko Leta ya Congo itigeze yubahiriza amasezerano y’imishyikirano yagiranye na M23 tariki 12 Ukuboza 2013

Umwanzuro kuri iyi ngingo, uvuga ko Guverinoma ya Congo ikwiye kubahiriza aya masezerano kandi ikemera ko habaho ibindi biganiro bishya hagati yayo na M23.

Igaruka kandi ku bucuruzi bunyuranyije n’amategeko bwa Zahabu muri bice binyuranye bya Kivu y’Epfo birimo Bukavu, Uvira, Baraka, Fizi na Tanganyika, aho bivugwa ko ubwo bucuruzi bukorwa n’abacuruzi b’Abarundi n’Abanya-Tanzania, aho babanza kuyinyuza mu Burundi, mu Rwanda no muri Tanzania ubundi ikabona kujyanwa muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu ifite uruhushya rwa CIRGL.

Ngo hari n’ubucuruzi bwa Zahabu ya Muchacha bukorwa n’umutwe wa Maï-Maï n’igisirikare cya FARDC na yo igenda ifite uruhushya rwa CIRGL n’icyemezo cya Congo.

Ku bijyanye n’ubu bucuruzi, impunguke za UN zanzure ko Guverinoma ya Congo igomba gukora ubugenzuzi bw’amashyirahamwe akora ubucuruzi bwa Zahabu ahitwa Baraka ndetse n’uburyo igurishwa muri Uvira na Bukavu kugira ngo harebwe niba bikorwa mu buryo bwubahirije amategeko ndetse ko buhuje n’amabwiriza ya CIRGL.

Ngo hagomba kandi gushyirwaho uburyo bwo kumenya inzira zose Zahabu icuruzwa ku burenganzira bwa CIRGL muri Terirwari ya Mombasa ndetse na Muchacha.

Iyi raporo kandi igaruka ku mitwe ya ADF na CODECO ikomeje gutegura no gukora ibitero bihitana ubuzima bw’abatuarage, aho izi nzobere zisaba Leta ya Congo, kongerera ingufu igisirikare cyayo ariko kandi ikanibuka gukangurira abaturage kugira uruhare mu bikorwa byo kurwanya iyi mitwe.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

two × 3 =

Previous Post

Musanze: Imodoka yatobotse ipine irenga umuhanda igonga abarimo umubyeyi wari ufite impinja ebyiri

Next Post

Minisitiri w’Intebe ati “Abarundi mwitoze kugenda n’amaguru”- Ibura rya Lisansi rirahangayikishije mu Burundi

Related Posts

Umukozi wo mu rugo washatse kurogera mu mata abo yakoreraga yasobanuye icyo yari agambiriye

Umukozi wo mu rugo washatse kurogera mu mata abo yakoreraga yasobanuye icyo yari agambiriye

by radiotv10
10/07/2025
0

Umukozi wo mu rugo rwo mu Murenge wa Nyamata mu Karere ka Bugesera, uregwa gushaka kuroga abo babanaga, yemeye icyaha,...

U Rwanda rwatanze toni 40 z’inkunga irimo ibiribwa byo gufasha abo muri Gaza

Eng.-Rwanda donates 40 tons of food and medical supplies to support the people of Gaza

by radiotv10
10/07/2025
0

The Government of Rwanda has announced that, in partnership with Hashemite Kingdom of Jordan, it has donated 40 tons of...

U Rwanda rwatanze toni 40 z’inkunga irimo ibiribwa byo gufasha abo muri Gaza

U Rwanda rwatanze toni 40 z’inkunga irimo ibiribwa byo gufasha abo muri Gaza

by radiotv10
10/07/2025
0

Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko ku bufatanye n’Ubwami bw’Aba-Hashemite ba Jordan, muri iki cyumweru, yatanze toni 40 z’ubufasha bwo kugoboka...

Three Arsenal WFC players visited Kigali Genocide Memorial

Three Arsenal WFC players visited Kigali Genocide Memorial

by radiotv10
10/07/2025
0

Katie McCabe, Caitlin Foord and Laia  Codina, players of Arsenal Women Football Club visited the Kigali Genocide Memorial at Gisozi,...

Polisi yinjiye mu kibazo cy’ahavugwaho kuba ihuriro ry’abishoye mu rugomo i Rwamagana

Polisi yinjiye mu kibazo cy’ahavugwaho kuba ihuriro ry’abishoye mu rugomo i Rwamagana

by radiotv10
10/07/2025
0

Polisi y’u Rwanda yatangaje ko imaze guta muri yombi abantu barenga 10 bakekwaho kugira uruhare mu bikorwa by’urugomo bivugwa mu...

IZIHERUKA

Abajenerali bakomeye muri Congo barimo uwigeze kuyobora FARDC baravugwaho umugambi wo gushaka guhirika Tshisekedi
AMAHANGA

Abajenerali bakomeye muri Congo barimo uwigeze kuyobora FARDC baravugwaho umugambi wo gushaka guhirika Tshisekedi

by radiotv10
10/07/2025
0

Umukozi wo mu rugo washatse kurogera mu mata abo yakoreraga yasobanuye icyo yari agambiriye

Umukozi wo mu rugo washatse kurogera mu mata abo yakoreraga yasobanuye icyo yari agambiriye

10/07/2025
U Rwanda rwatanze toni 40 z’inkunga irimo ibiribwa byo gufasha abo muri Gaza

Eng.-Rwanda donates 40 tons of food and medical supplies to support the people of Gaza

10/07/2025
M23 yageneye ubutumwa Perezida wa Uganda ku cyemezo yafashe kikayinyura

M23 yageneye ubutumwa Perezida wa Uganda ku cyemezo yafashe kikayinyura

10/07/2025
U Rwanda rwatanze toni 40 z’inkunga irimo ibiribwa byo gufasha abo muri Gaza

U Rwanda rwatanze toni 40 z’inkunga irimo ibiribwa byo gufasha abo muri Gaza

10/07/2025
Three Arsenal WFC players visited Kigali Genocide Memorial

Three Arsenal WFC players visited Kigali Genocide Memorial

10/07/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Minisitiri w’Intebe ati “Abarundi mwitoze kugenda n’amaguru”- Ibura rya Lisansi rirahangayikishije mu Burundi

Minisitiri w'Intebe ati “Abarundi mwitoze kugenda n’amaguru”- Ibura rya Lisansi rirahangayikishije mu Burundi

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Abajenerali bakomeye muri Congo barimo uwigeze kuyobora FARDC baravugwaho umugambi wo gushaka guhirika Tshisekedi

Umukozi wo mu rugo washatse kurogera mu mata abo yakoreraga yasobanuye icyo yari agambiriye

Eng.-Rwanda donates 40 tons of food and medical supplies to support the people of Gaza

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.