Friday, July 11, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Musanze: Mudugudu aravugwaho kugurirwa inzoga n’abagabo akabarangira abagore bibana ngo bajye kubasambanya

radiotv10by radiotv10
25/03/2022
in MU RWANDA
0
Musanze: Mudugudu aravugwaho kugurirwa inzoga n’abagabo akabarangira abagore bibana ngo bajye kubasambanya
Share on FacebookShare on Twitter

Umukuru w’umwe mu Midugudu yo mu Kagari ka Murago mu Murenge wa Gataraga mu Karere ka Musanze, aratungwa agatoki na bamwe mu baturage ko agurirwa inzoga n’abagabo bifuza abagore bo gupfumbata ubundi akababarangira aho batuye bakajya kubasambanya.

Umuturage witwa Nyirabasabose Gaudence wo mu Mudugudu wa Rwinzovu akagari ka Murago mu Murenge wa Gataraga ushinja umukuru w’uyu Mudugudu kuba inyuma y’ikibazo cyo gusambanywa ku ngufu bikamuviramo ubuharike.

Uyu muturage avuga ko abakobwa bo muri aka gace bibana ndetse n’abagore batagira abagabo, bazengerejwe n’abagabo babasambanya ku ngufu umunsi ku wundi.

Nyirabasabose avuga ko hari umugabo wamwinjiye bitewe n’Umuyobozi w’Umudugudu, akabanza gutabaza uyu muyobozi ariko akamwima amatwi bikarangira yemeye kuba umugore w’uwo mugabo bakabyarana abana bane none yaramutaye yigira muri Uganda.

Ati “Nk’uwo mugabo yajyaga aha amafaranga Mudugudu akamusengerera inzoga agahita amubwira ngo umugore ariyo jya kumuraza.”

Uyu muturage avuga ko na nyuma y’uko uyu mugabo amutaye, Mudugudu yakomeje kujya amwoherezaho abagabo bakamusambanya ariko we akaza kuva muri izi ngeso ndetse agashaka umugabo mu buryo bwemewe n’amategeko ariko bikababaza Umuyobozi w’Umudugudu.

Ati “Maze gusezerana n’undi mugabo nanze uburaya, ushinzwe umutekano afatanyije na Mudugudu baraza baravuga ngo simba nasezeranye n’uwo mugabo ngo mba naretse nkajya ndyamana n’abo bagabo ngo uwasinze wese akajya arantahiraho. Ahita aca icyangombwa nasezeraniyeho.”

Umukuru w’Umudugudu wa Rwinzovu, Bimenyimana Jean Pierre yahakanye ibyo uyu mubyeyi avuga byose, avuga ko yishakira kwisabira amafaranga.

Ati “Ntaho mbizi ibyo, ubwo nafata igihe cyo kuvuga ngo nge gufata umuturage muteze abantu bo kumwangiza koko, ibyo nabikora?”

INKURU MU MASHUSHO

Emmanuel NDAHAYO
RADIOTV10/Musanze

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

5 × five =

Previous Post

AMAFOTO: Meddy uri mu byishimo byo kwitwa Papa yagaragaje ibihe by’ingenzi batwite

Next Post

Umujyi wa Kigali wabonye Abajyanama basimbura abarimo Nadine wagizwe umuyobozi wa NCDA

Related Posts

Perezida Kagame yagenewe igihembo n’Umuryango ushinzwe Ubuzima ku Isi

Perezida Kagame yagenewe igihembo n’Umuryango ushinzwe Ubuzima ku Isi

by radiotv10
11/07/2025
0

Perezida Paul Kagame yagenewe igihembo n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (WHO) ku bw’uruhare rwe mu miyoborere ishyira imbere ubuvugizi...

Gatsibo: Abayoboraga Koperative baravugwaho guca ruhinganyuma abanyamuryango bakayigurisha mu ibanga rikomeye

Umusore arakekwaho kwica umubyeyi we amuziza kuba atishimiraga umubano afitanye n’umugore baturanye

by radiotv10
11/07/2025
0

Mu Murenge wa Muhura mu Karere ka Gatsibo, haravugwa umusore ukekwaho kwica umubyeyi we (Nyina) amuhoye kuba yamubuzaga gutereta umugore...

Babysitters or Childhood Centers? –Which is the best way to raise children?

Babysitters or Childhood Centers? –Which is the best way to raise children?

by radiotv10
11/07/2025
0

In today’s world, parents get so busy with work which makes it hard to spend quality time and raise their...

Umukozi wo mu rugo washatse kurogera mu mata abo yakoreraga yasobanuye icyo yari agambiriye

Umukozi wo mu rugo washatse kurogera mu mata abo yakoreraga yasobanuye icyo yari agambiriye

by radiotv10
10/07/2025
0

Umukozi wo mu rugo rwo mu Murenge wa Nyamata mu Karere ka Bugesera, uregwa gushaka kuroga abo babanaga, yemeye icyaha,...

U Rwanda rwatanze toni 40 z’inkunga irimo ibiribwa byo gufasha abo muri Gaza

Eng.-Rwanda donates 40 tons of food and medical supplies to support the people of Gaza

by radiotv10
10/07/2025
0

The Government of Rwanda has announced that, in partnership with Hashemite Kingdom of Jordan, it has donated 40 tons of...

IZIHERUKA

Perezida Kagame yagenewe igihembo n’Umuryango ushinzwe Ubuzima ku Isi
MU RWANDA

Perezida Kagame yagenewe igihembo n’Umuryango ushinzwe Ubuzima ku Isi

by radiotv10
11/07/2025
0

Gatsibo: Abayoboraga Koperative baravugwaho guca ruhinganyuma abanyamuryango bakayigurisha mu ibanga rikomeye

Umusore arakekwaho kwica umubyeyi we amuziza kuba atishimiraga umubano afitanye n’umugore baturanye

11/07/2025
Babysitters or Childhood Centers? –Which is the best way to raise children?

Babysitters or Childhood Centers? –Which is the best way to raise children?

11/07/2025
Abajenerali bakomeye muri Congo barimo uwigeze kuyobora FARDC baravugwaho umugambi wo gushaka guhirika Tshisekedi

Abajenerali bakomeye muri Congo barimo uwigeze kuyobora FARDC baravugwaho umugambi wo gushaka guhirika Tshisekedi

10/07/2025
Umukozi wo mu rugo washatse kurogera mu mata abo yakoreraga yasobanuye icyo yari agambiriye

Umukozi wo mu rugo washatse kurogera mu mata abo yakoreraga yasobanuye icyo yari agambiriye

10/07/2025
U Rwanda rwatanze toni 40 z’inkunga irimo ibiribwa byo gufasha abo muri Gaza

Eng.-Rwanda donates 40 tons of food and medical supplies to support the people of Gaza

10/07/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Umujyi wa Kigali wabonye Abajyanama basimbura abarimo Nadine wagizwe umuyobozi wa NCDA

Umujyi wa Kigali wabonye Abajyanama basimbura abarimo Nadine wagizwe umuyobozi wa NCDA

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Perezida Kagame yagenewe igihembo n’Umuryango ushinzwe Ubuzima ku Isi

Umusore arakekwaho kwica umubyeyi we amuziza kuba atishimiraga umubano afitanye n’umugore baturanye

Babysitters or Childhood Centers? –Which is the best way to raise children?

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.