Umuturage ukora ubuhinzi bw’Indabo n’ubworozi bw’amafi mu Kagari ka Mpenge mu Murenge wa Muhoza mu Karere ka Musanze, arashinja Akarere kumuhombya Miliyoni zigera muri 17 Frw.
Uyu muturage witwa Mushengezi Jean Damascene, yabwiye RADIOTV10 ko yagiranye amasezerano n’ubuyobozi bw’Akarere ka Musanze yo kumukodesha ubutaka bw’igishanga cya Mpenge bungana na 1/3 cya Hegitari bwari busanzwe ari ikimpoteri cyamenwagamo imyanya n’abaturage bahaturiye.
Avuga ko aha hantu yaje kuhatunganya ubundi akahakorera umushinga w’ubuhinzi n’ubworozi bubereye umugi, akajya yishyura amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 65 Frw.
Muri aka gace haje gukorwa imihanda hanakorwa ruhurura n’imiyoboro imanura amazi, bituma aho yakoreraga iri shoramari rye hatangira kuzurirwa n’amazi ndetse n’ubworozi bwe burahazaharira.
Ati “Nyuma yo kubona ko amafi atembye kuko icyo gihe batubwiraga ko nta muntu uri kwandikira Akarere kubera ikibazo cya Corona, ngerageza koherereza ubutumwa Visi Meya w’ubukungu mumenyesha ikibazo nari nahuye nacyo cyo gutembesha amafi.”
Ubuyobozi bw’Akarere bwamusabye kuyobya amazi y’iyo ruhurura ariko kuko amafaranga yose yari yarayashoye muri iri shoramari rye, abura ubushobozi bwo gukora ibyo yasabwaga n’ubuyobozi.
Ati “Nagize igihombo gikomeye mbese nari namaze gusubira ku butaka hasi. Ubu mbayeho nabi mu bukene kuko no kugaburira n’abana ni ikibazo gikomeye kuko intego nari mfite zo kuba nabona amafaranga nyakuye muri aya mafi, amazi yarayatwaye.”
Umunyamakuru yagerageje kumenya icyo ubuyobozi bw’Akarere bubivugaho ariko Umuyobozi Wungirije w’Akarere, Andrew Rucyahana ku murongo we wa telephone ntiyabashije kutwitaba, amwandikira ubutumwa bugufi amumenyesha ko ari mu nama, anakomeza kugerageza gushaka kumenya icyo abivugaho ariko birananirana.
RADIOTV10