Musanze: Ubuyobozi burashinjwa kujenjekera abajura bukavuga ko butabikora

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Bamwe mu baturage batuye n’abagenda mu isantere izwi nko Kwa Pawulo iri mu rugabano rw’Imirenge ya Gacaca na Cyuve mu Karere ka Musanze, baranenga ubuyobozi kujenjekera ikibazo cy’ubujura bukabije muri iyi santere bukorwa no ku manywa y’ihangu.

Abatuye muri iyi santere yamamaye kubera ubujura buhakorerwa no ku manywa y’ihangu, bavuga ko ubujura bubarembeje.

Izindi Nkuru

Umwe muri aba baturage yagize ati “Biba buri kimwe cyose, kumena amazu, mu bitoki, inka, mbese ntakintu basiga, biba ku manywa bakiba na nijoro.”

Aba baturage bavuga ko nta muntu ugisarura imyaka yihingiye, kuko abajura bayisanga mu mirima bakayiba.

Undi ati “Aha nta muntu ucyorora Inka, ntawucyorora akagurube, ntawucyorora inkoko. Nk’ubu nkanjye Inka yanjye barayijyanye, ubu ndi aho gusa ndi umukene utereye aho.”

Aba baturage batunga agatoki ubuyobozi kwirengagiza iki kibazo kuko bamaze igihe bataka iki kibazo ariko ubuyobozi bukaba bwaranze kugikemura.

Ati “Twarumiwe, kandi ntawe utakira, n’abayobozi b’Imidugudu n’abo mu nzego zo hasi, uramubwira uti ‘bankoze iki’ ati ‘none tubigenze gute?’ ni uko agusubiza, noneho niba ari ibyo twavuga twavuga ko twateye imbere. Nta mategeko ahubwo dufite…”

Aba baturage bavuga ko bamwe mu bafatirwa muri ubu bujura bagafungwa ariko bagahita barekurwa.

Umuyobozi w’akarere ka Musanze, Lamuri Janvier avuga ko ubuyobozi butigeze bujenjekera iki kibazo ari na yo mpamvu bwatangije ibikorwa by’umutekano byo gufata aba bakekwaho ubujura.

Avuga ko abafashwe bakarekurwa, haba habuze ibimenyetso bigaragaza ko ari inyuma y’ibyo bikorwa by’ubujura n’ubwambuzi.

Ati “Akenshi biba bigoye kuvuga ngo bujuje ibimenyetso bikora dosiye yo kubajyana mu Bugenzacyaha n’Ubushinjacyaha no kuburana kugira ngo babe bakatirwa bajyanwe muri Gereza.”

RADIOTV1O

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru