Saturday, January 31, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Musanze: Yafashwe atwaye moto adafite Permis avuga ko ari umusirikare, bamubajije ikarita arayibura

radiotv10by radiotv10
18/02/2022
in MU RWANDA
0
Musanze: Yafashwe atwaye moto adafite Permis avuga ko ari umusirikare, bamubajije ikarita arayibura
Share on FacebookShare on Twitter

Polisi ikorera mu Karere ka Musanze yafashe umusore w’imyaka 25 wari utwaye moto adafite ibyangombwa, anavuga ko ari Umusirikare ariko adafite ibyangombwa bibigaragaza.

Uyu musore witwa Habimana Celestin yafashwe ku wa Gatatu tariki 16 Gashyantare 2022 mu Murenge wa Muhoza, mu Kagari ka Mpenge, Umudugudu wa Rukoro. Moto yari atwaye ni iyo mu bwoko bwa TVS Victor ifite ibirango RD 371J.

Ushinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n’abaturage mu Ntara y’Amajyaruguru, Superintendent of Police (SP) Alex Ndayisenga yavuze ko Habimana yahagaritswe n’abashinzwe umutekano mu bamotari bo mu Karere ka Musanze bamubajije ibyangombwa bya moto n’uruhushya rumwemerera kuyitwara  arabibura.

Avuga ko banamubajije ibyangombwa bye avuga ko ari umusirikare avuye mu Karere ka Rubavu, Umurenge wa Nyakiriba.

SP Ndayisenga yagize ati “Bamaze kumuhagarika bamushyikirije Polisi abazwa ibyangombwa bya moto arabibura, bamubaza uruhushya rumwemerera kuyitwara ararubura. Yabajijwe ibyangombwa bye nabyo arabibura avuga ko ari umusirikare avuye mu Karere ka Rubavu mu Murenge wa Nyakiriba, nta karita ya gisirikare afite ntanashobora gusobanura aho akorera cyangwa aho avuka.”

SP Ndayisenga yakomeje avuga bicyekwa ko iyo moto yari yayibye, yahise ashyikirizwa Urwego rushinzwe ubugenzacyaha rukorera muri sitasiyo ya Polisi ya Muhoza kugira ngo hakorwe iperereza hamenyekane nyiri moto. Yakomeje akangurira abantu gutwara ibinyabiziga babifitiye ibyangombwa.

Ati “Ntabwo byemewe gutwara ikinyabiziga udafite ibyangombwa byacyo n’ibikwemerera gutwara icyo kinyabiziga. Akenshi usanga bene bariya bantu aribo bakora ibyaha bifashishije biriya binyabiziga nko gukwirakwiza ibiyobyabwenge,ubujura, gutwara abanyabyaha n’ibindi, Habimana yageretseho no kwiyitirira urwego adakorera.”

ICYO ITEGEKO RITEGANYA

Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ingingo ya 166, ivuga ko umuntu wese uhamijwe n’urukiko icyaha cyo kwiba, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe (1) ariko kitarenze imyaka ibiri (2), ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni ebyiri (2.000.000 FRW), imirimo y’inyungu rusange mu gihe cy’amezi atandatu (6) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange Ingingo ya 281 ivuga ko Umuntu wese wiyitirira urwego rw’umwuga wemewe n’ubutegetsi, impamyabushobozi, impamyabumenyi zitangwa n’urwego rubifitiye ububasha cyangwa ubushobozi buhabwa umuntu wujuje ibyangombwa bashyizweho n’urwego rubifitiye ububasha, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’ukwezi kumwe (1) ariko kitageze ku mezi atandatu (6) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi magana atanu (500.000 FRW) ariko atarenze miliyoni imwe (1.000.000 FRW) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

eight − 8 =

Previous Post

Rubavu: Abaturage bati “Turambiwe kurara rwantambi kubera imvura n’abaje kudufasha bakaduha kawunga”

Next Post

RIB yataye muri yombi Perezida w’Urukiko ukurikiranyweho ishimishamubiri rishingiye ku gitsina

Related Posts

AMAKURU MASHYA: Hatanzwe iminsi ibiri y’ikuruhuko yikurikiranya mu Rwanda

Hatangajwe Konji rusange mu Rwanda

by radiotv10
30/01/2026
0

Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo, yatangaje ko ku wa Mbere tariki 02 Gashyantare 2026 ari umunsi w’Ikiruhuko rusange, bitewe no...

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

by radiotv10
30/01/2026
0

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yashyize mu myanya abayobozi barimo Brig Gen Jean Paul Nyirubutama wagizwe Umujyanama Mukuru...

Hashyizwe hanze imibare igaragaza uko ruswa y’igitsina muri za kaminuza zo mu Rwanda ihagaze

Hashyizwe hanze imibare igaragaza uko ruswa y’igitsina muri za kaminuza zo mu Rwanda ihagaze

by radiotv10
30/01/2026
0

Ubushakashatsi bw’Umuryango urwanya ruswa n’akarengane, Transparency International Rwanda, bwakorewe mu mashuri makuru na za kaminuza, bwagaragaje ko abantu 8% batanze...

Barafinda wigeze  kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

Barafinda wigeze kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

by radiotv10
30/01/2026
0

RIB yataye muri yombi abantu batatu barimo Barafinda Sekikubo Fred wigeze kwiyita Umunyapolitiki w’akataraboneka, akanajya kuri Komisiyo y’Amatora avuga ko...

Gnassingbé uyoboye ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo muri Congo ari mu Rwanda

Gnassingbé uyoboye ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo muri Congo ari mu Rwanda

by radiotv10
30/01/2026
0

Perezida w’Inama y’Abaminisitiri ya Togo, Faure Essozimna Gnassingbé wanahawe inshingano na Afurika Yunze Ubumwe z’ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo...

IZIHERUKA

AMAKURU MASHYA: Hatanzwe iminsi ibiri y’ikuruhuko yikurikiranya mu Rwanda
MU RWANDA

Hatangajwe Konji rusange mu Rwanda

by radiotv10
30/01/2026
0

Eng.-AFC/M23 releases distressing footage of atrocities committed by opposing forces

Itangazo ry’akababaro ka AFC/M23 ku bikorwa by’ubugome byakozwe n’uruhande bahanganye

30/01/2026
Umutoza wa Senegal nyuma yo gucibwa 100,000$ yageneye ubutumwa abari batangiye kuyamukusanyiriza

Umutoza wa Senegal nyuma yo gucibwa 100,000$ yageneye ubutumwa abari batangiye kuyamukusanyiriza

30/01/2026
General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

30/01/2026
Hashyizwe hanze imibare igaragaza uko ruswa y’igitsina muri za kaminuza zo mu Rwanda ihagaze

Hashyizwe hanze imibare igaragaza uko ruswa y’igitsina muri za kaminuza zo mu Rwanda ihagaze

30/01/2026
Filimi mpuzamahanga igezweho muri iyi minsi igiye kwerekanwa i Kigali muri gahunda ikiri nshya

Filimi mpuzamahanga igezweho muri iyi minsi igiye kwerekanwa i Kigali muri gahunda ikiri nshya

30/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
RIB yataye muri yombi Perezida w’Urukiko ukurikiranyweho ishimishamubiri rishingiye ku gitsina

RIB yataye muri yombi Perezida w’Urukiko ukurikiranyweho ishimishamubiri rishingiye ku gitsina

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Hatangajwe Konji rusange mu Rwanda

Itangazo ry’akababaro ka AFC/M23 ku bikorwa by’ubugome byakozwe n’uruhande bahanganye

Umutoza wa Senegal nyuma yo gucibwa 100,000$ yageneye ubutumwa abari batangiye kuyamukusanyiriza

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.