Wednesday, January 28, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Museveni wujuje imyaka 80 yashimiye abarimo Muammar Gaddafi avuga n’impamvu

radiotv10by radiotv10
16/09/2024
in AMAHANGA, POLITIKI
0
Museveni wujuje imyaka 80 yashimiye abarimo Muammar Gaddafi avuga n’impamvu
Share on FacebookShare on Twitter

Perezida Yoweri Museveni wa Uganda, wujuje imyaka 80 y’amavuko, yashimiye Abanyafurika bafashije Uganda mu rugamba rwo kwibohora barimo Mwalimu Julius Nyerere na Muammar Gaddafi wabaye Perezida wa Libya.

Perezida Museveni kuri iki Cyumweru tariki 15 Nzeri 2024, yujuje imyaka 80 y’amavuko, aho yakorewe ibirori byo kwishimira iyi sabukuru.

Mu butumwa yatanze kuri uyu wa Mbere tariki 16 Nzeri 2024, Perezida Yoweri Kaguta Museveni yashimiye abamwifurije isabukuru nziza y’amavuko.

Yagize ati “Ndashimira buri wese wangaragarije ibyishimo anyifuriza isabukuru y’amavuko. Nishimiye iyi mpano y’imyaka 80 maze ndiho.”

Museveni yakomeje agira ati “Ndashimira ababyeyi banjye bandeze na Maama Janet ku bwo kumpesha umugisha muri iki gihe cyose maranye n’umuryango.”

Perezida wa Uganda wayoboye urugamba rwo kubohora iki Gihugu, yanashimiye abahoze ari abarwanyi ba NRA wari umutwe w’Igisirikare w’ishyaka rye NRM ndetse n’igisirikare cya Uganda (UPDF), abashimira uruhare bagize mu gutuma iki Gihugu kigeze ahashimishije.

Ati “Ndashimira kandi Abanyafurika nka Mwalimu Nyerere, Samora Machel, Muammar Gaddafi, ndetse n’abandi bose badufashije mu rugamba rwacu.”

Museveni yavuze ko ibyo kwishimira atabigezeho wenyine, ahubwo ko Abanya-Uganda na bo bakwiye kwishimira urugamba barwanye rubagejeje ku byo bagezeho ubu.

General Muhoozi Kainerugaba, Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, akaba n’umuhungu wa Perezida Museveni, uherutse kwifuriza isabukuru nziza umubyeyi, yavuze ko ari we muntu w’intangarugero wabaye mu mateka y’Isi.

Museveni kuri iki Cyumweru yakorewe ibirori byo kwizihiza isabukuru y’amavuko

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

4 × four =

Previous Post

Haiti: Ibyo babonaga nk’amahirwe abizaniye byabereye urupfu

Next Post

Real Madrid ikomeje kwinjira mu bihe bitayoroheye kandi ifite urugamba ruyitegereje

Related Posts

AFC/M23 says it will not withdraw from any area within liberated territories

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

by radiotv10
28/01/2026
0

Umuhuzabikorwa wa AFC/M23, Corneille Nangaa yavuze ko kuba iri Huriro ryakorana n’u Rwanda bitavuze ko rurifasha, ahubwo ko hari impamvu...

Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka

Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka

by radiotv10
28/01/2026
0

Ifoto ya Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu imugaragaza ari kuvugira kuri Telefone yagiye yomekwaho utuntu duhisha kamera yayo n’akarango...

AFC/M23 yavuze umwanzuro yafashe nyuma yo kubona ko uruhande bahanganye rukomeje kwenyegeza imirwano

Igisubizo AFC/M23 ihaye abayisaba kurekura ibice yafashe

by radiotv10
27/01/2026
0

Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ryatangaje ko ridateze kurekura igice na kimwe mu byo ryafashe,...

Abajenerali bafite amazina akomeye muri FARDC baravugwa mu rubanza ruregwamo undi Mujenerali

Abajenerali bafite amazina akomeye muri FARDC baravugwa mu rubanza ruregwamo undi Mujenerali

by radiotv10
27/01/2026
0

Abajenerali barimo Maj Gen Sylvain Ekenge, wahoze ari Umuvugizi w’igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) baravugwa nk’abatangabuhamya mu...

Amasezerano y’amateka yagezweho hagati y’u Burayi n’u Buhindi

Amasezerano y’amateka yagezweho hagati y’u Burayi n’u Buhindi

by radiotv10
27/01/2026
0

Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi n’u Buhinde batangaje amasezerano akomeye y’ubucuruzi nyuma y’imyaka hafi 20 y’ibiganiro byagiye bihagarara kenshi, mu gihe...

IZIHERUKA

Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?
IBYAMAMARE

Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

by radiotv10
28/01/2026
0

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

28/01/2026
Iby’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga y’umbyeyi we ubugirakabiri ntibivugwaho rumwe

Iby’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga y’umbyeyi we ubugirakabiri ntibivugwaho rumwe

28/01/2026
AFC/M23 says it will not withdraw from any area within liberated territories

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

28/01/2026
Amakuru meza muri Rayon yerecyeye umukinnyi uri mu b’ingenzi bayo Bassané

Amakuru meza muri Rayon yerecyeye umukinnyi uri mu b’ingenzi bayo Bassané

28/01/2026
Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

28/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Real Madrid ikomeje kwinjira mu bihe bitayoroheye kandi ifite urugamba ruyitegereje

Real Madrid ikomeje kwinjira mu bihe bitayoroheye kandi ifite urugamba ruyitegereje

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

Iby’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga y’umbyeyi we ubugirakabiri ntibivugwaho rumwe

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.