Perezida Yoweri Museveni wa Uganda, wujuje imyaka 80 y’amavuko, yashimiye Abanyafurika bafashije Uganda mu rugamba rwo kwibohora barimo Mwalimu Julius Nyerere na Muammar Gaddafi wabaye Perezida wa Libya.
Perezida Museveni kuri iki Cyumweru tariki 15 Nzeri 2024, yujuje imyaka 80 y’amavuko, aho yakorewe ibirori byo kwishimira iyi sabukuru.
Mu butumwa yatanze kuri uyu wa Mbere tariki 16 Nzeri 2024, Perezida Yoweri Kaguta Museveni yashimiye abamwifurije isabukuru nziza y’amavuko.
Yagize ati “Ndashimira buri wese wangaragarije ibyishimo anyifuriza isabukuru y’amavuko. Nishimiye iyi mpano y’imyaka 80 maze ndiho.”
Museveni yakomeje agira ati “Ndashimira ababyeyi banjye bandeze na Maama Janet ku bwo kumpesha umugisha muri iki gihe cyose maranye n’umuryango.”
Perezida wa Uganda wayoboye urugamba rwo kubohora iki Gihugu, yanashimiye abahoze ari abarwanyi ba NRA wari umutwe w’Igisirikare w’ishyaka rye NRM ndetse n’igisirikare cya Uganda (UPDF), abashimira uruhare bagize mu gutuma iki Gihugu kigeze ahashimishije.
Ati “Ndashimira kandi Abanyafurika nka Mwalimu Nyerere, Samora Machel, Muammar Gaddafi, ndetse n’abandi bose badufashije mu rugamba rwacu.”
Museveni yavuze ko ibyo kwishimira atabigezeho wenyine, ahubwo ko Abanya-Uganda na bo bakwiye kwishimira urugamba barwanye rubagejeje ku byo bagezeho ubu.
General Muhoozi Kainerugaba, Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, akaba n’umuhungu wa Perezida Museveni, uherutse kwifuriza isabukuru nziza umubyeyi, yavuze ko ari we muntu w’intangarugero wabaye mu mateka y’Isi.
RADIOTV10