N’abashinzwe umutekano ntibabatinya: Ubujura mu isura nshya i Rubavu bwakangaranyije abahatuye

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Bamwe mu batuye mu Murenge wa Gisenyi mu Karere ka Rubavu, barataka umutekano mucye uterwa n’ubujura bukorwa n’abarimo abana bato, badatinya no kwiba ku manywa y’ihangu, kandi ubakomye imbere wese bakamurwanya.

Abatuye muri uyu Mujyi wa Gisenyi n’abakunze kugendamo, bavuga ko ubujura buhakorerwa bumaze gufata indi ntera, ku buryo hakwiye kugira igikorwa.

Izindi Nkuru

Umuturage umwe ati “Ku manywa ujya kubona ukabona umuntu baramwambuye. Harimo abana batoya, hakabamo n’abakuru, mbese ni ingeri zose, usanga baguteze igico watambuka ukumva akana gato karakwatatse kari kugukora mu mufuka cyangwa kagushikuje telephone, wagira ngo kuko ubona ari umwana muto uti ‘uyu ndamushobora’ ukabona haje abandi bakuru bakakuboha, bakagukubita, bakagukomeretsa.”

Aba baturage bavuga inkuru nk’iyi uyisobanukirwa neza iyo ubonye umubyeyi witwa Nyirabuhoro Joselyne akakubwira uko yasimbutse urupfu nyuma y’uko aba bajura bamusanze muri butike bakamwambura ku isaha ya sa tatu za mu gitondo ndetse bagasiga bamukomerekeje.

Nyirabuhoro Joselyne ati “Bansanze muri butike ku wa Gatatu, ankomerekeje nahise murekura kuko amaraso yari ari kuva cyane, umuhanda wari wuzuye abantu benshi ariko bagize ngo bantabare ubwo babatera amabuye kuko hari benshi bari mu mpande bihishe bari bamutegereje ngo abashyire ibyo bamaze kwiba.”

Ni ubujura bwiganje cyanye mu Kagari ka Mbugangari, aho umunyamakuru yageze saa sita z’amanywa agasanga n’ubundi aba bajura bavuye aha.

Muhayimana Dominiko uzwi ku izina rya Kazungu ni umwe mu bashinzwe umutekano muri uyu Murenge wa Gisenyi wanakomerekejwe n’aba bajura, avuga ko hari igikwiye gukorwa.

Ati “Twari dutabaye, bari umunani batera amabuye, bagatera buri wese akiruka, twari twaje twe turi babiri bambaye uniform n’undi umwe wambaye sivile, ubwo twari 3. Mu gukomereka kwanjye rero nari ndi gutabara, mu gutabara rero ubwo bageze aho bankubita ibuye; umubare wacu ni uwo kongerwa abanyerondo bakaba benshi, noneho n’igihe dutanze support nk’uko twari babiri abandi bane bakanyura nko hirya tukaba turi benshi.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gisenyi, Tuyishime Jean Bosco, mu mvugo inyuranye n’iy’abaturage, avuga ko muri uyu Murenge hari umutekano usesuye.

Ati “Ntabwo twavuga ngo hari itsinda rihari ry’abajura. Ntarihari ni umwe, babiri hari n’abafashwe ejo, twabishyiriye inzego zibishinzwe, bagenda biba ariko icyo twavuga ni uko ahantu hahurira abantu benshi iyo umujura ahageze nyine arafatwa ariko kuvuga ngo hari itsinda, ngo hari ibyacitse ntabyo, umutekano njye navuga ko nakwemeza ko uhari nta ngorane zihari zidasanzwe.”

INKURU MU MASHUSHO

Emmanuel NDAHAYO
RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru