Perezida Kagame yakiriye Abadepite bo muri America bagenzwa n’ingingo irimo Ikindi Gihugu

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Perezida Paul Kagame yakiriye itsinda rya bamwe mu Birabura bagize Inteko Ishinga Amategeko ya Leta Zunze Ubumwe za America, bari mu ruzinduko rwo gusura u Rwanda na Israel.

Aba Badepite bakiriwe na Perezida Kagame kuri uyu wa Mbere tariki 11 Nzeri 2023, muri Village Urugwiro, bari kumwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Dr Vincent Biruta, ndetse na Ambasaderi w’u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe za America, Mukantabana Mathilde.

Izindi Nkuru

Umukuru w’u Rwanda, yaganiriye n’aba Badepite ku ngingo zinyuranye zirimo imikoranire mu nzego zitandukanye, ndetse no ku bibazo byugarije Isi.

Aba Badepite kandi bari gusura Israel n’u Rwanda, mu rwego rwo gusuzuma umubano usanzwe uri hagati y’Ibihugu bitatu; Leta Zunze Ubumwe za America, Israel n’u Rwanda.

Aba Badepite bari bayobowe na Lucy McBath, banakiriwe na Komisiyo ishinzwe Ububanyi n’Amahanga hagati ya America na Israel.

Bagiranye ikiganiro na Perezida Kagame
Banamuhaye impano

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru