Imyigaragambyo yo kwamagana MONUSCO muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yahinduye isura aho ubu abigaragambya bari gusahura ibikoresho by’abari muri ubu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye, ntibagire na kimwe basiga inyuma.
Amashusho akomeje kugaragara ku mbuga nkoranyambaga, agaragaza bamwe mu Banye-Congo bakomeje gukorera urugomo abakozi ba MONUSCO, babasanga mu biro bakoreramo, bakabasahura.
Iyi myigaragambyo yahinduye isura kuri uyu wa Mbere tariki 25 Nyakanga 2022, ubwo abatuye mu Mujyi wa Goma bigabizaga ku ishami rya MONUSCO bakamena inzu ubundi bakinjiramo bakahiba.
Kuri uyu wa Kabiri tariki 26 Nyakanga 2022, ibi bikorwa byakomereje mu bice bitandukanye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Amashusho ari ku mbuga nkoranyambaga agaragaza bamwe mu Banye-Congo bari gusahura ibikoresho birimo imifariso yo kuryamaho [Matela], ibitanda, ibikoresho by’amasukuru.
Umwe mu bari bari gukurikirana ibi bikorwa by’urugomo, yabwiye RADIOTV10 ko abaturage basa nk’abahagaritse imyigaragambyo ahubwo ubu bari gusahura ibikoresho by’abakozi ba MONUSCO nyuma yuko bahungishijwe abandi bagafungiranwa mu byumba bimwe birindiwe umutekano cyane.
Yavuze ko ibi bikorwa byiganjemo urubyiruko, biri no kugaragaramo n’abashinzwe umutekano nk’abasirikare ba FARDC ndetse n’abapolisi na bo bari kujya gusahura kimwe n’abaturage.
Avuga ko abari kujya gusahura ibi bikoresho ntacyo basiga inyuma kuko yaba amasafuriya, ndetse n’ibindi bikoresho bikenerwa mu buzima bwa buri munsi, bari kubifata bakabijyana mu ngo zabo.
Umuvugizi wa Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Patrick Muyaya, kuri uyuwa Kabiri yatangaje ko abantu batanu bamaze kuburira ubuzima muri ibi bikorwa byo kwamagana MONUSCO mu gihe abamaze kubikomerekeramo bagera muri 50.
Yavuze kandi ko igisirikare cy’Igihugu n’Igipolisi byahawe umukoro wo guhosha iyi myigaragambyo mu gihe abo muri izi nzego bakomeje kugaragara muri ibi bikorwa.
Patrick Muyaya kandi kuri uyu wa Mbere yari yatangaje ko abaturage bijanditse muri ibi bikorwa bagomba kubihanirwa mu buryo bw’intangarugero.
RADIOTV10
Akantu k’ikiyiko rero😂😂😂😂😂😂😂😂😂